Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro kuri Siporo i Davos

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Davos, mu Mujyi wa Geneva mu Busuwisi, aho yitabiriye ibiganiro kuri Siporo nk’imbaraga ihuza abantu.
Ni ibiganiro byitabiriwe nanone na Amiri wa Qatar H.H. Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupoira w’Amaguru muri Afurika (CAF) na Arsène Wenger wabaye umutoza w’Ikipe y’Arsenal kuri ubu akaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA.
Ibyo biganiro kandi byanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikipe ya San Diego Wave FC Jillian Anne Ellis, umuzamu wa Chealsea n’Ikipe y’Igihugu ya Senegal Édouard Mendy na Ronaldo Luís Nazário de Lima wamenyekanye nka “O Fenômeno” akaba n’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose.


