Perezida Kagame yikomye urubyiruko rwagenze iminsi 3 rujya kuramya ubukene

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikibazo cy’abasore n’inkumi babarirwa mu bihumbi bafashe iminsi itatu bajya gusengera ahantu bivugwa ko habonekewe ariko bagiye kuramya ubukene, cyababaje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku buryo yakigejeje mu Nama y’Abaminisitiri.

Perezida Kagame yicujije kuba yaramenye atinze iby’ayo makuru y’abantu bakiri bato bajya kuramya ubukene kuko yari kuba yarakoze ibishoboka byose bagahagarikwa kuko ubwo bukene bw’ibitekerezo buri mu bidindiza iterambere ry’urubyiruko.

Yagarutse kuri urwo rubyiruko rufite imyumvire ya gikene, mu mpanuro yagejeje ku rubyiruko rw’abayobozi rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nka “Youth Connekt” rwishimira imyaka 10 iryo huriro rimaze rihindura ubuzima n’imibereho y’urubyiruko rw’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko urwo rubyiruko rwari rumenyereye kujya aho hantu rukaramya ubukene ariko avuga ko ubutaha nirwongera akabimenya azarufata akarufungira ahantu kugeza igihe ubwo bukene bw’ibitekerezo buzabaviramo.

Yagize ati: “Njye nagira ngo n’iyo musenga, muba musaba ibyabateza imbere, musaba ibyabakiza mukava mu bukene. Nta muntu waramya ubukene ntibibaho. Rwose ninongera no kubyumva hari n’abanyuze ahandi ngo bagiye gusenga, nzazana amakamyo mbashyiremo bose ngende mbafungire ahantu, nzabarekura ari uko ubwo bukene bw’ibitekerezo bwabavuyemo. 

Muri iyi myaka, muri iki kinyejana, abantu bararamya ubukene, cyangwa uraramya icyagira abantu abakene ? Ntabwo abantu baba ari bazima, ntibibaho, ntibizasubire! Kuko ibintu nk’ibyo ni byo bituma Abanyafurika, Abanyarwanda duhora turi aho.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Abanyafurika bahora inyuma biterwa n’uko imbaraga zabo nyinshi bazikoresha mu nzira itari yo bamwe bakazishora mu nzangano no mu kwangiza gusa. Yakomeje agira ati: “Muri uko kuramya ubukene, ikizakubuza gusabiriza mu gitondo ni iki, cyangwa ikibuza igihugu cyawe gusabiriza ni ikihe? None se gusabiriza na byo twabisanzemo ikindi kintu kiduha agaciro?”

Perezida Kagame yashimye abafatanyabikorwa bafatanyije kugira ngo Ihuriro YouthConnekt ribeho ndetse mu myaka icumi rimaze rikaba rimaze guhanga imirimo isaga 30,000 ndetse rikanashyigikira ibigo biyobowe n’urubyiruko birenga 2000 mu birebana no kongererwa ubumenyi, serivisi z’ubujyanama, kubitera inkunga n’ibindi.

“Kubaka ni uguhora twibaza”

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko umuntu ari we wihesha agaciro, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibiramba ihereye ku rubyiruko, igahera hasi izamuka no kuva ku mateka bajya imbere.

Yavuze ko muri uko kubaka urubyiruko rukwiye guhora rwibaza impamvu u Rwanda n’Afurika muri rusange bihora biri inyuma mu gihe ibihugu byo ku yindi migabane byateye imbere kandi abantu bose ari bamwe ndetse n’ubushobozi bwabo bukaba bufite aho buhera n’aho burangirira.

Ati : “Ariko noneho mujya mwibaza, kubyibaza ntabwo bisaba ko ugomba kuba ukuze cyane, bishaka ko muhera mukiri bato. Kwibaza ngo u Rwanda Afurika ikibazo ni iki kugira ngo tube tudateye imbere. Aho ibindi bihugu byose ku zindi ntara z’Isi biteye imbere. Ko twemera Imana, ko turi abantu yaremye nk’abandi bose bemera baremwe n’Imana, kuki byageze mu Rwanda, byageze muri Afurika abo bantu b’Imana bagasigara inyuma?”

Yakomeje agira ati: “Iyi Si twese uko tuyituye, birazwi ko hari ibihugu bikomeye, bikize ndetse bibwira abandi uko bakwiriye kubaho. Bibategeka, bikavuga ngo mugomba kubaho gutya.  Ahongaho njye ngira ikibazo. Nk’abantu nta waremye undi. Twaremwe na za mbaraga zindi tudasobanukiwe neza. Ariko nk’abantu njye na we, n’undi, waba uva muri Amerika, waba uva mu Bushinwa, waba uva mu Buhinde, waba uva mu Buhinde waba uva mu Burayi waba uva hehe, njye na we turi abantu.”

Yakomeje avuga ko abantu bose bari bakwiye kubahana kuko muri bose nta waremye undi, ariko buri wese mu Rwanda no muri Afurika akwiye kuba yibaza icyabaye ngo ahandi babe batera imbere ariko byagera ku mugabane bigasa nk’aho Abanyafurika bari inyuma y’abandi bose, ndetse ba bandi bateye imbere bigasa n’aho ari bo baremye Abanyafurika.

“Umusanzu wawe waba uwuhe ?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta kare nta n’ikigero cy’imyaka byabuza umuntu gutekereza ahazaza cyangwa gushaka ibisubizo by’ikibazo gihari.

Yasabye urubyiruko guhora bibaza no ku musanzu wabo nyuma yo kwibaza cya kibazo, mu rugendo rwo kugishakira ibisubizo. Ati : “Ibyo wiga byose, iki kibazo nabajije gikwiye kuba hari ahantu kiri mu bwenge bwawe. Gihora kikubaza ngo ariko igisubizo cyaboneka gite, cyangwa se wagira uruhare ruhe mu gutanga icyo gisubizo ? Umusanzu wawe waba uwuhe?”

Yarusabye kandi ko ibyo bakora byose bajya babanza bakibaza uruhare rwabo nk’abantu mbere yo gutekereza ku muryango mugari cyangwa Igihugu muri rusange.

Yibukije ko kwiga ari kimwe mu bintu by’ingenzi bibonwa nk’umusingi w’iterambere nubwo uburezi ubwabwo atari bwo bugeza Igihugu ku iterambere.  Ati: “Kumenya kuvuye mu ishuri, mu kwiga, kurafasha muri ya nzira yo gushaka ibisubizo. Ntabwo ari byo byonyine kuko hari n’abagira umusanzu batanga ndetse ufite akamaro bataragiye mu mashuri menshi cyangwa batararangije ayo barimo. Ariko, iyo wiga biguha amahirwe yo gutubura wa musanzu, waba kuri wowe kwiyubaka, cyangwa se ufatanyije n’abandi kugira ngo Igihugu, gitere imbere.”

Yabajije buri wese niba hari ushimishwa no kuba abeshejweho n’abandi ari bo bamugaburira, ariko urubyiruko rusubiza ko bidashoboka. Ati : “Muri ka gaciro dukwiye kuba duharanira ibyo birimo na byo? Ntibishoboka. Va ku muntu rero, jya ku gihugu. None se Igihugu cyo cyabaho gitegereje ko ikindi gihugu kizakigoboka  cyangwa kizacyibuka ? Ikindi gihugu cyaba kitacyibutse, cyaba kidafite ibyo cyakigeneye ubwo tukarimbuka. Mwe mwabyemera ? Ntibishoboka.”

Gutegurira urubyiruko kwishakamo ibisubizo bituma rutazisanga rusabiriza ngo ni byo bikomeje gukorwa rwongererwa ubumenyi n’imbaraga zo gukora kugira ngo mu myaka iri imbere rutazisanga rugitega amakiriro ku bihugu cyangwa imiryango nterankunga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE