Perezida Kagame yihanganishije Turikiya na Siriya bapfushije abasaga 2,700

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan, n’abaturage b’icyo gihugu n’aba Siriya nyuma y’umutingito kabuhariwe wibasiye ibice by’ibihugu byombi bihana imbibi

Ni umutingito wari ku gipimo cya 7.8  wasize abarenga 2,700 babuze ubuzima muri  Turikiya na Siriya, abandi benshi na bo bakaba bakomerekeye muri ibyo byago byaje bitunguranye. 

Inyubako zitagira ingano zasenyutse, abantu benshi bakaba bagwiriwe n’inzu baryamye, cyane ko uwo mutingito wabaye ahagana saa kumi n’iminota 17 z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere. 

Perezida Kagame yagize ati: “Mbikuye ku mutima nihanganishije Perezida Erdogan n’abaturage ba Turikiya ndetse n’aba Siriya nyuma yo kubura ababo ndetse n’iyangirika rikomeye ryatewe n’umutingito. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije namwe muri ibi bihe by’umubabaro.” 

Umutingito wibasiye ibikorwa remezo mu buryo bukomeye

Imibare mishya yatangajwe na CNN ishimangira ko Turikiya yapfushije abaturage 1,651 n’abandi babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bagakomereka nk’uko byemejwe na Visi Perezida Fuat Oktay.

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Siriya na ho imibare y’abamaze kumenyekana ko bambuwe ubuzima n’icyo kiza kidasanzwe ni 1,050.

Umutingito wo kuri uyu wa Mbere uvugwaho kuba ari wo wa mbere ufite imbaraga wibasiye Turikiya kuva mu 1939, ubwo undi byanganyaga ubukana wicaga abasaga 30,000 nk’uko byemezwa n’inzego zishinzwe ubumenyi bw’Isi. 

Ubusanzwe imitingito yo kuri iki gipimo ntikunda kubaho ariko igihe cyose igaragaye isiga yangije byinshi cyane. Usanga mu mwaka hashobora kuboneka iri munsi y’itanu ku Isi yose. 

Mu myaka 25 ishize, bivugwa ko imitingito ifite igipimo cy’ubukana cya 7.0 cyangwa kirenga imaze kwibasira Turikiya ari irindwi gusa, ariko ngo uw’uyu munsi wo waje ari simusiga. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE