Perezida Kagame yihanganishije Senegal nyuma y’urupfu rw’impinja 11

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije mu kababaro na Perezida ndetse n’abaturage ba Sénégal, nyuma y’inkongi y’umurimo yibasiye ibitaro bya Mame Abdoul Aziz Sy Dabakh de Tivaouane igahitana impinja 11 zari zimaze igihe gito zivutse.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane, Perezida Kagame yandikiye Perezida wa Senegal Perezida Macky Sall n’abaturage ba Sénégal abasaba gukomera muri ibyo byago byatewe n’inkongi yibasiye ibitaro ku wa Gatatu, bivugwa ko watewe n’ikibazo mu nsinga z’amashanyarazi, ibizwi nka ‘short circuit’ cyangwa ‘court circuit’..

Yagize, ati: “Perezida Macky Sall, twihanganishije byimazeyo wowe na Sénégal ku bw’akaga gakomeye ko gutakaza ubu buzima bukiri buto! Mugire umugisha.”

BBC ivuga ko Perezida wa Sénégal Macky Sall yirukanye Minisitiri w’ubuzima Abdoulaye Diouf Sarr azasimburwa na Marie Khemesse Ngom Ndiaye, wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima.

Ibyo bitaro biherereye mu Mujyi wa Tivaouane wo mu Burengerazuba bwa Senegal. Umuyobozi w’uwo mujyi Demba Diop Sy yavuze ko impinja eshatu zarokowe zikuwe muri uwo muriro.

Perezida Macky Sall yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu, anategeka ko hakorwa iperereza kuri ibyo byago.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Gicurasi, Perezida Sall akorera uruzinduko i Tivaouane agahura n’abo mu miryango y’abo bana.

Benshi bakurikiranira hafi iby’urwego rw’ubuvuzi rwa Sénégal bavuga ko rwugarijwe n’ibibazo by’abakozi, ibikorwa remezo, ibikoresho n’amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byarwo.

Urukurikirane rw’izindi mfu na rwo rwateje impungenge ku buzima bw’ababyeyi n’abana bavuka muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, kizwiho kuba gifite bimwe mu bitaro byiza muri ako karere.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE