Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea Conakry Mamadi Doumbouya

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea Conakry Mamadi Doumbouya

Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Guinea Conakry Mamadi Doumbouya n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’imvururu zabaye mu mukino zikambura ubuzima abarenga 56.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Twifatanyije mu kababaro n’imiryango y’ababuze ababo n’abaturage ba Guinea”.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade du 3 Avril de N’Zérékoré muri Guinée Conakry ku Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, biturutse ku kutishimira icyemezo cy’umusifuzi, abahatakarije ubuzima biganjemo abana.

Icyo gihe ni bwo hakinwaga umukino wa nyuma w’irushanwa ryateguwe na Perezida w’iki gihugu, Gen. Mamadi Doumbouya, hagati y’ikipe yo muri Labé na N’zérékoré, abafana baje kutemeranya ku byemezo by’umusifuzi ni ko gutangira guterana amabuye.

Uwo mukino wari ugamije kuzana ubumwe mu Banya-Guinée.

Ibitangazamakuru byo muri icyo guhugu byatangaje ko abashinzwe umutekano bagerageje guhosha imirwano barasa ibyuka biryana mu mason ngo batatanye abarwanaga nyuma y’imvururu zatewe no kutumvikana kuri penaliti.

U Rwanda na Guinea-Conakry bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye.

Mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiye agenderana na mugenzi we Gen Mamady Doumbouya aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Kuva mu 2023 u Rwanda na Guinea- Conakry bifitanye umubano wihariye mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.

Mu biganiro Abakuru b’Ibihugu bagiye bagirana, bagaragazaga ko himakajwe ubufatanye bugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2023 Guinea-Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nyuma y’amezi make Souleymane Savane agenwe nka Ambasaderi wayo wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14