Perezida Kagame yihanganishije Arsenal, yishimira intsinzi ya Bayern

Perezida Kagame yihanganishije Arsenal, yishimira intsinzi ya Bayern

“N’igihe bazabivamo Arsenal bazahora ari ikipe yanjye. Mwishyuke FC Bayern Munich!” Ubwo butumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabutanze nyuma yo gukurikira umukino wahuje amakipe yombi, aho FC Bayern yatsinze Arsenal igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino wabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024 wakurikiwe n’abantu benshi bakunda amakipe yombi, ariko warangiye uhesheje FC Bayern Munich amanota 3 kuri 2 y’Arsenal byanganyaga.

Igitego cyahesheje intsinzi FC Bayern Munich cyatsinzwe na Joshua Kimmich mu gice cya kabiri cy’umukino, bituma iyo kipe ibona amahirwe yo kwinjira muri kimwe cya kabiri cya Shampiyona ngarukamwaka y’i Burayi, ‘UEFA Champions League’.

Umukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse igice cya mbere gisoza ari ko bimeze ariko ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri ubwo Bayern yafunguraga amazamu.

Perezida Kagame nk’umufana w’akadasohoka wa Arsenal yagaragaje uko uwo mukino utagenze nk’uko yabyifuzaga yifatanya n’ikipe ye yabuze amahirwe yo gukomeza, ari na ko yishimana na FC Bayern Munich yegukanye intsinzi.

Aya makipe yombi akunzwe n’Abanyarwanda batari bak,e ndetse afitanye imikoranire myiza n’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu gushishikariza abatuye Isi gudura u Rwanda muri gahunda ya “Visit Rwanda”.

Muri ubwo bufatanye kandi, ayo makipe agira uruhare mu gutegura iterambere ry’umupira w’amaguru (Football) mu Rwanda, aho bifatanya n’inzego zo mu Rwanda gutoza abakiri bato binyuze mu mashuri yigisha umupira w’amaguru (Academies).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42