Perezida Kagame yifurije Abayisilamu kuryoherwa na Eid al-Fitr 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no mu bindi bice by’Isi umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu Eid al-Fitr. 

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Werure, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyabaga, aho yibukije ko uyu munsi ari amahirwe y’umunezero n’amahoro mu miryango, ibyishimo n’uburumbuke. 

Yagize ati: “Eid Mubarak ku Bayusiramu bose mu Rwanda no ku Isi yose bizihiza Eid al-Fitr [umunsi mukuru wo gusoza Igisibo cya Ramadhan]. Ndabifuriza ko uyu mwanya w’umunezero wabazanira n’abanyu mukunda amahoro, ibyishimo n’uburumbuke.”

Perezida Kagame nanone kandi yakomeje asaba Abaysilamu gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubugiraneza, ubumwe n’urukundo ari na byo biranga kwizihiza uyu munsi. 

Ati: “Reka dukomeze kwimakaza indangagaciro zo gukunda bagenzi bacu, kunga ubumwe n’ubugwaneza kuko ari byo bigize igisobanuro cyo kwizihiza uyu munsi.”

Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa na we kuri uyu munsi yibukije Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ko kugira neza bidakwiye gukorwa mu gisibo cya Ramadhan no ku Munsi Mukuru nk’uyu gusa, ahubwo ko bikwiye kubaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi. 

Ati: “Umusozo w’ukwezi kwa Ramadhan ntukwiye kuba iherezo ry’imirimo myiza kuko ntacyo byaba bivuze kumvira Allah (Imana) ukwezi kumwe maze ukayigonekaho amezi 11 asigaye”

Sheikh Sindayigaya yanashimiye Imana ku bw’umutekano u Rwanda rufite watumye ukwezi kwa Ramadhan kuba nta nkomyi. 

Yavuze ko iyo hari umutekano ari bwo abantu bakora bakagwiza ubukungu, bigatuma baryoherwa n’amafunguro kuko nta watuza ari mu ntambara.

Ati: “Iyo umutekano uhari bwa bukungu, ya mafunguro na bwa bukire, ni bwo bituryohera kuko nta waryoherwa n’amafunguro ari munsi y’intambara ari munsi y’amasasu.”

Yanasabye Abayisilamu kwirinda kwigomeka no gusuzugura ahubwo bagakomeza inzira zayo no kubaha amategeko yayo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE