Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya ba Polisi gukorana n’abaturage

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije imirimo myiza abayobozi bashya ba Polisi y’u Rwanda barahiye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gashyantare, ababwira ko iteka bakwiye kutibagirwa gukorana bya hafi n’abandi bakwiriye kuba bafatanya mu nzego zitandukanye, cyane cyane abaturage.

Abayobozi bashya barahiye ni Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye na CP Vincent Sano wamusimbuye ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibikorwa.

DCG Félix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu asimbuye Dan Munyuza, wari uri kuri uwo mwanya guhera mu mwaka wa 2018.  CP Vincent Sano we yari asanzwe ari Komiseri Mukuru ushinzwe imari muri Polisi y’u Rwanda.

Perezida Kagame, amaze kwakira indahiro z’abo bayobozi bashya, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite izindi nzego bafatanya mu gucunga umutekano ariko cyane cyane bakaba bafatanya n’abaturake ndetse bakanabafasha.

Yagize ati: “Abaturage bakwiye kunganira Polisi, Polisi na yo ikwiye gufatanya n’abaturage ikabafasha kubakemurira ibibazo bijyana n’umutekano. Nk’igihugu rero ngira ngo dufite inshingano zo guha ibikoresho, imbaraga, ubumenyi n’amahugurwa byo kugira ngo Polisi y’Igihugu ishobore kuzuza inshingano zayo neza.”

Yakomeje agira ati: “Mu byo dukora byose no muri bike dufite, twibuka kugenera Polisi ibyangombwa bishoboka kugira ngo ishobore gukora akazi kayo. Iyo tumaze kubikora gutyo rero, ari abayobozi ba Polisi bamaze kurahira, ibyo byose bahabwa n’Igihugu bagomba kubikoresha neza, kuzuza neza inshingano kugira ngo icyo abaturage babitezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza.

Aha ni na ho yaboneyeho gushimangira ko utubahiriza inshingano agomba kubibazwa, anashimangira ko iyo abahawe inshingano zo gukorana n’abaturage bakabyubahiriza bitagera aho kuba baryozwa ibyo bakora bikagenda neza.  

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi ndabibwira abayobozi ba Polisi y’Igihugu kubera ko ni bo twaziye mu muhango, ariko ubwo ndagira ngo n’abandi bayobozi bayobora izindi nzego ubwo barumva inshingano dufitiye Igihugu, inshingano zijyanye n’umutekano, ubutabera, n’amajyambere… ibyo ni ngombwa ni yo Politiki y’u Rwanda, ni ko bikwiriye kugenda nta kubinyura iruhande.”

Yakomeje ashimangira ko mu gukorera Igihugu, nta nzira y’ubusamo umuntu yakwishakira ngo bikunde ababigerageza bakaba ari abitekerezaho kurusha gutekereza inshingano.

Yasabye abayobozi muri rusange kwirinda kwibagirwa inshingano bafite yo gukora mu nyungu z’Igihugu, ati: “Ndagira ngo ubutumwa bw’umuhango ni ubwongubwo, Hanyuma turifuriza abayobozi ba Polisi y’Igihugu imirimo myiza, imirimo bakwiriye kwibuka gufatanya n’abandi bakwiriye kuba bafatanya, hanyuma Igihugu kikagera ku byo twese twifuza.”

Amafoto: VIllage Urugwiro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE