Perezida Kagame yatangije agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangije agace ka nyuma k’Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ribaye ku nshuro ya 14. Ni ubwa mbere Perezida Kagame atangije aya marushanwa kuva yagirwa mpuzamahanga.
Iri siganwa ry’amagare ngarukamwaka ni ryo rya mbere rikomeye ku mugabane w’Afurika. Agace ka munani gasoza iri rushanwa rimaze icyumweru kagizwe na kilometero 75.3 mu kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali.
Aho abakinnyi batangiriye ku i Rebero biteganyijwe ko ari na ho bari busoreze uyu mukino. Biteganyijwe ko bazenguruka inshuro eshatu bavuye mu Miduha bakaza kuhagera saa sita n’iminota 30.

