Perezida Kagame yasimbuwe ku buyobozi muri AUDA-NEPAD

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wasoje manda ye nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ikurikirana Icyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), yashimiye abayobozi n’abafatanyabikorwa bose bakomeje kwitangira iterambere ry’Afurika.
Taliki ya 8 Gashyantare 2020 ni bwo Perezida Kagame yatorewe manda y’imyaka ibiri yo kuyobora Akanama k’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD, mu nama ya 33 isanzwe ya AU yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare ubwo Perezida Kagame yayoboraga Inama ya 40 y’abo Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma, ni bwo hatowe Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi nk’Umuyobozi mushya w’iyo Komite.
Perezida Kagame yagize ati: “Mu gihe ndimo gusoza manda yanjye nk’Umuyobozi, Mfashe aya mahirwe ngo mbashimire mwese, hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, ku kwiyemeza mudahwema kugaragaza mu guharanira iterambere ry’Afurika. Reka dukomeze dukorere hamwe duharanira kugera ku byo twiyemeje.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko yishimiye kwakira abayobozi bahuriye muri iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga, anashima uburyo AUDA NEPAD iyobowe na Nardos Bekele Thomas ikomeje gukora umurimo uhambaye mu kwihutisha iterambere, yibanda ku bikenewe kurusha ibindi.
Yagarutse ku butumwa aheruka gutanga mu nama yigaga ku kongera imari ishorwa mu kubaka ibikorwa remezo by’Afurika yabereye i Dakar muri Senegal, aho yashimangiye ko ibikorwa remezo byo ku mugabane bigifite intege nkeya.
Yavuze ko no mu Nama yahuzaga ibihugu 20 bikize ku Isi ndetse (G20) n’iyigaga ku kunoza ubutwererane bugamije iterambere, yahagarariye AUDA-NEPAD agaragaza imiterere y’Afurika n’ingorane ziyugarije zikeneye ubufatanye mpuzamahanga.
Yagize ati: “Mbere na mbere nagaragaje ko inyungu zisabwa ku myenda zirushaho kongera umutwaro w’amadeni kuri Afurika. Ariko hari uburyo bwafasha kuzahura ubukungu bw’ibihugu byacu. Urugero rufatika ni Ikigega gishya cyatangijwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gishyigikira kubaka ubudahangarwa bw’ibihugu, kimwe na gahunda yo gusonera imyenda.”
Icya kabiri, Perezida Kagame yagaragarije Isi ni uko Afurika ikomeje gusigara inyuma mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo, Ati: “Imbaraga z’Afurika mu kuziba icyuho ni ingirakamaro ku mutekano w’ubuzima bwacu.”
Yakomeje agira ati: “Icya gatatu, nashimangiye ko iyo bigeze ku ntambara, icyo Afurika ikeneye ari amahoro kandi umugabane wacu wagizweho ingaruka n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa n’inyongeramusaruro.”
Yavuze kandi ko AUDA-NEPAD ikeneye kongererwa ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere binyuze mu nzira zisobanutse kandi ziramba.
Yahishuye ko ingengo y’imari yagenerwaga uwo muryango yahanantutse kuko n’inkunga zatangwaga ku bushake zagabanyutse cyane, bigatuma ushingira ukubaho kwawo ku bafatanyabikorwa mu iterambere. Ati: “Ibyo bibazo bikwiye gukemurwa. Bitabaye ibyo, ni nko kuvuga tuti ntidukeneye ibyo AUDA-NEPAD irimo kandi ishinzwe kudukorera.”
Muri iyi nama, Perezida Kagame yashimiye abashyitsi badasanzwe bayitabiriye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Esipanye José Manuel Albares Bueno n’Ambasaderi Dr. John N. Nkengasong wa PEPFAR, ati: “Mbashimiye inkunga mwateye urugendo rw’Iterambere ry’Afurika.”
Yashimye nanone uburyo AUDA-NEPAD yakoranye bya hafi n’Imiryango igize Uturere tw’Ubukungu tw’Afurika n’ibihugu bitugize, hagamijwe gushyiraho amashami yo gukusanya inkunga zishyigikira urwego rw’ubuzima.


