Perezida Kagame yashyikirije igihembo Mulubrhan wegukanye Tour du Rwanda 2023

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Canal Olympia- Canal Olympia (75, 3 km)

1. Mulubrhan  Henok  02h04’52”

2. Blackmore Peter Joseph  02h04’52”

3. De La Parte Victor 02h04’52”

4. Lecerf William Junior  02h04’52”

5. Calzoni Walter 02h04’52”

Urutonde rusange (1129,9 km)

1. Mulubrhan Henok 28h58’01”

2. Calzoni Walter 28h58’01”

3. Lecerf William Junior 28h58’02”

4. De La Parte Victor 28h58’05”

5. Main Kent 28h58’34”

6. Blackmore Peter Joseph 28h58’40”

7. Yemane Dawit 28h59’00”

8. Tolio Alex 28h59’10”

9. Kusztor Péter 29h00’28”

10. Bizkarra Etxegibel Mikel 29h01’52”

Imyanya Abanyarwanda basorejeho

14. Muhoza Eric 29h06’31”

21. Niyonkuru Samuel 29h24’30”

32. Masengesho 29h49’34”

40. Nsengimana Jean Bosco 30h03’44”

49. Hakizimana Felicien  30h41’29”

53. Nsengiyumva Shemu 31h12’21”

55. Bigirimana Jean Nepo 31h45’51”

Kuri iki Cyumweru taliki 26 Gashyantare 2023 ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga mu mukino w’amagare “Tour du Rwanda 2023” ryari rikinwe ku nshuro ya 15. Iri rushanwa ryegukanwe na Mulubrhan  Henok ukomoka muri Eritrea akaba akinira ikipe ya Green Project–Bardiani–CSF–Faizanè yo mu Butaliyani.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame wakurikiranye isozwa ry’iri siganwa ni we washyikirije igihembo Mulubrhan  Henok. Perezida Kagame akaba ari  inshuro ya  kabiri akurikiranye  isozwa rya Tour du Rwanda kuko no muri 2022 yatangije isiganwa ubwo hakinwaga intera ya nyuma.

Mulubrhan  Henok yegukanye intera ya nyuma

Intera ya 8 ari na yo ya nyuma ya Tour du Rwanda 2023 yahagurukiye kuri Canal Olympia abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye muri Kigali basoza bakoze intera ya kilometero 75, 3.

Mulubrhan yegukanye iyi ntera akoresheje amasaha 2, iminota 4 n’amasegonda 52. Iyi ikaba yari intera ya kabiri yegukanye muri iri siganwa  ikaba ari iya  28  mu zimaze kwegukanwa n’abakinnyi bakomoka muri Eritrea  kuva muri 2009 ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ari mpuzamahanga.

Nyuma yo kwegukana iyi ntera ya 8, Mulubrhan Henok yasoje isiganwa ari ku mwanya wa mbere aho muri kilometero  1129,9  yakoresheje amasaha 28, iminota 58 n’isegonda rimwe. Ku mwanya wa kabiri haje Calzoni Walter na we wakoresheje amasaha 28, iminota 58 n’isegonda 1 naho ku mwanya wa 3 haza Lecerf William Junior  wakoresheje amasaha 28, iminota 58 n’amasegonda 2.

Mulubrhan Henok yabaye umukinnyi wa 4 ukomoka muri Eritrea umaze kwegukana iri siganwa nyuma ya Teklehaimanot Daniel (2010), Kudus Merhawi (2019) Tesfatsion Natnael (2020 na 2022).

Umukinnyi w’Umunyarwanda wasoreje hafi ni Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid wasoreje ku mwanya wa 14.

Umunyabigwi muri uyu mukino, Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech  yasoreje ku mwanya wa 24 ku rutonde rusange.

Ibihembo byatanzwe

Mulubrhan  Henok yambitswe umwambaro w’uwegukanye intera uterwa inkunga na Bralirwa binyuze  ku kinyobwa cya Amstel.  Yegukanye umwambaro w’umuhondo werekana uwegukanye isiganwa uterwa inkunga na RDB binyuze muri  gahunda ya “Visit Rwanda”. Yanahawe kandi umwambaro w’uwegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’umukinnyi w’Umunyafurika witwaye neza “Best African Rider”. Uyu mwambaro uterwa inkunga na RwandAir.

Abandi bahawe ibihembo ni Marc Oliver Pritezen ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba akinira ikipe ya EF Education-NIPPO Development Team yo muri USA warushije abandi gusiganwa ahazamuka “Best Climber”, yahawe igihembo na Cogebanque. Yanahawe kandi  igihembo cy’uwahatanye kurusha abandi cyatanzwe na Horizon Express.

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid mu Budage yahawe igihembo nk’uwitwaye neza mu bakinnyi b’Abanyarwanda “Best Rwandan” cyatanzwe na Forzza ndetse n’igihembo cy’umukinnyi w’Umunyarwanda ugaragaza ejo hazaza heza “Best Promising Rwandan Rider”, igihembo cyatanzwe na Canal.

James Fouche ukomoka  muri New Zealand  akaba akinira ikipe ya Bolton Equities Black Spoke yahawe igihembo cy’umukinnyi watanze abandi ahari igihembo mu muhanda “Best Sprinter” cyatanzwe na SP.

Calzoni Walter ukomoka mu Butaliyani akaba akinira ikipe ya W36.5 Pro Cycling Team mu Busuwisi yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza “Best Young Rider” cyatanzwe na  Prime Insurance.

Mark Stewart ukomoka mu Bwongereza ukinira ikipe ya Bolton Equities Black Spoke yo muri New Zealand yahawe igihembo cy’umukinnyi wagiye asiga  bagenzi  be akagenda wenyine umwanya munini “Longest Breakaway” cyatanzwe na Bella Flowers.

Ikipe yitwaye neza “Best Team” yabaye Euskaltel-Euskadi yo muri Espagne yahawe igihembo n’Inyange.

Tour du Rwanda 2023 yitabiriwe n’abakinnyi  93 baturutse mu makipe 19. Abakinnyi 55 ni bo basoje isiganwa.

Amafoto

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE