Perezida Kagame yashimye uko Uhuru Kenyatta yayoboye APR Forum

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Perezida wa Repubulika ya Kenya Uhuru Kenyatta ubuyobozi buzira amakemwa yagaragaje mu kuzahura imikorere n’iterambere by’Urwego Nyafurika rwashyiriweho kwigenzura mu miyoborere (APRM).

Kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Nyakanga 2022, ni bwo Perezida Kagame yagarutse ku buyobozi bwa mugenzi we Kenyatta wasoje neza manda ye nk’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma risuzuma imiyoborere muri Afurika (APR Forum) yatangiye mu mwaka wa 2015.

Yabigarutseho mu gihe hateranaga inama idasanzwe ya kabiri yahuje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bahuriye muri iryo huriro biyemeje gushyigikira APRM mu kwisuzuma mu bijyanye n’imiyoborere, guteza imbere ubukungu, ishoramari, ubuzima, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubwubatsi n’izindi nzego ku mugabane w’Afurika.

APRM ni urwego rwemejwe ku bushake bw’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) byiyemeje gushyiraho urwego rwo kwigenzura mu miyoborere ifitiye inyungu abatuye umugabane wose. Rwatangijwe na AU mu 2002 itangira gukora mu 2003, hagamijwe kwishakamo ibisubizo bikemura ibibazo by’imiyoborere no kurushaho kunoza imikorere mu nzego z’ibihugu ndetse no ku rwego rw’umugabane w’Afurika.

APR Forum yo ni Komite y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma byiyemeje ku bushake gushyigikira APRM nk’urwego rwo hejuru rufata ibyemezo mu nzego zigize iyo gahunda. Abahuriye muri iyo Komite bafite inshingano zo kureberera ibikorwa n’imikorere bya APRM, hagamijwe guhererekanya ubumenyi no kubaka ubushobozi, gutegura ibiganiro no gukora ubusesenguzi bukenewe mu kunoza imikorere y’uru rwego, rukizerwa kandi rukanemerwa mu bihugu byose.  

Perezida Kagame yashimiye Leta ya Kenya yanyuze mu bugenzuzi bwa APRM, agira ati: “Ibi bigaragaza nanone agaciro APRM yagize mu kunoza imiyoborere n’amahirwe y’ubukungu ku mugabane wacu. Ikigero cyo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bucuruzi bw’imiti, kwigira mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no mu gutera inkunga urwego rw’ubuzima mu Gihugu birashimishije.

Yakomeje  ashimira Perezida Kenyatta agira ati: “Reka mfate aya mahirwe n’umwanya nshimire Perezida Uhuru Kenyatta mu gihe arimo gusoza inshingano [nk’Umuyobozi Mukuru wa APRM]. Muvandimwe wanjye ndagushimiye ku mirimo y’ingirakamaro wakoze atari muri Kenya gusa, ahubwo no muri Afurika y’Iburasirazunba ndetse n’Afurika yose. Twiteguye kubona indi myaka myinshi y’ubufatanye butanga umusaruro…”

Ku wa 13 Kamena 2015 ni bwo Perezida Kenyatta yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru (Chairman) w’Ihuriro APR (African Peer Review), mu nama ya 25 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, asimbuye Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf.

Kuri ubu Umuyobozi mushya ni Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio, na we washimiye Perezida Kenyatta kuba yaremeye ko Igihugu cye kigenzurwa na APRM, ndetse Leta ikaba yiteguye gushyira mu bikorwa inama yagiriwe mu nzego zasuzumwe.

 Yavuze ko uburyo Leta ya Kenya ishyigikira uru rwego biri ku rundi rwego rugaragaza icyizere ifitiye ubusesenguzi bw’Abanyacyubahiro bahuriye muri APR Forum.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE