Perezida Kagame yashimiye EAR ubufatanye na Leta mu iterambere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije isabukuru nziza y’imyaka 100 Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR), by’umwihariko ashimira Umushumba Mukuru Arikiyepisikopi Laurent Mbanda, kumutumira muri ibyo birori by’isabukuru.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier yatangiye mu birori byo kwizihiza iyo sabukuru byateraniye i Gahini mu Karere ka Kayonza, aho iryo torero ryatangirijwe mu mwaka wa 1925.
Dr Kalinda yari ahagarariye Perezida Kagame muri ibyo birori byaranzwe no gusenga ndetse no gushimira Imana yabanye n’iryo torero mu rugendo rwo kwagukira mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] arashimira Arikiyepisikopi, Umushumba Mukuru w’Itorero ry’u Rwanda ku butumire yamugejejeho bwo kwifatanya n’abakirisitu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akaba yifurije itorero isabukuru nziza y’imyaka 100, isabukuru y’ubuntu bw’Imana bugaragarira mu bikorwa by’iri torero mu Rwanda.”
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimira ko itorero ryagiye rikura ryamamaza ubutumwa bwiza mu gihugu hose rinagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yavuze ko muri iyo myaka 100 Leta y’u Rwanda ishima ubufatanye bw’Itorero Anglilikani mu Rwanda, mu kuzamura imibereho myiza y’abaturarwanda, iterambere ry’ubukungu ndetse n’imiyoborere myiza.
Yakomeje ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi bayo bagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ati: “Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turashimira ku mugaragaro itorero Angilikani ry’u Rwanda n’ubuyobozi bwaryo kuba mwarashyize imbere ubufatanye, mutanga umusanzu w’ingirakamaro nk’abafatanyabikorwa muri gahunda zitandukanye zifitiye Igihugu n’Abanyarwanda akamaro.”
Mu byo iryo torero rishimirwa harimo kwita ku bikorwa by’iterambere, kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushyigikira imiyoborere myiza, no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje agira ati: “Leta y’u Rwanda irashima by’umwihariko uruhare n’umusanzu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda mu gushyigikira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Itorero Angilikani ryagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kunga, gusana imitima, gufasha imfubyi n’abapfakazi, no mu bikorwa byo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
Yakomeje agira ati: “Leta izakomeza rero guha agaciro ubwo bufatanye bw’Itorero Angilikani ndetse n’ubw’andi matorero n’amadini akorera mu Rwanda mu kubaka umuryango nyarwanda ushyize hamwe kandi utera imbere.”
Leta y’u Rwanda yaboneyeho gusaba amadini n’amatorero kuba umusemburo w’imibereho myiza y’Abanyarwanda yongera ubufatanye mu gukumira no gukemura ibibazo by’abakoresha nabi ubwisanzure mu myemerere bagamije gushora ab’intege nke mu bikorwa bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo n’ubw’Igihugu muri rusange
Irasaba kandi amatorero n’amadini kurushaho gushyira imbere no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no gushishikariza abayoboke ibikorwa bibateza imbere no gukunda umurimo.
Yavuze kandi ko ari bo bafite umuti w’ibibazo birimo ikibazo cy’uburere bw’abana no kubungabunga imikurire myiza yabo, icy’abana bata ishuri, icy’ubuzererezi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.








