Perezida Kagame yashimiwe icyerekezo cyo kurandura Malariya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ni kenshi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiye ashimwa n’amahanga kubera imbaraga n’ubwitange Leta y’u Rwanda ishyira mu kurwanya Malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo. 

Nko mu mwaka wa 2012, Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo gitangwa n’Ihuriro ry’Abayobozi b’Afurika ryo kurwanya Malariya (ALMA). Nubwo icyo gihe u Rwanda rwaje mu bihugu 7 byahembwe, rwari rukiri kure ugereranyije n’ibimaze gukorwa uyu munsi.

Umusaruro ntiwabonywe n’amahanga gusa kuko n’Abanyarwanda bishimira umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kurwanya Malaria, aho intego ari ukugeza umubare w’abahitanwa n’iki cyorezo kuri zero mu Rwanda.

Ku wa Kabiri taliki ya 25 Mata 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille na we yongeye kubishimangira.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi twizihizaho Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, ni umwanya ngira ngo dushime by’umwihariko Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mbaraga zitagereranywa zashyizwe mu kurwanya Malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille

Majyambere Jean Pierre, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi ahabereye ibirori, na we yagize ati: “Nta kindi twakora uretse gushima Leta yacu n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku mbaraga bashyira mu kurwanya Malariya kuko iyo urebye ubu usanga yaragabanyutse cyane ntitucyumva abantu bicwa na yo.”

U Rwanda rwizihije uwo munsi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurandura Malariya bihera kuri njye, ni igihe cyo guhanga udushya, kudatezuka no gushyira mu bikorwa.”

Dr Emmanuel Hakizimana, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe ibijyanye no kwirinda Malariya binyuze mu kurwanya imibu, yagaragaje intambwe ikomeye u Rwanda rwateye ivuye ku masomo rwakuye ku bwiyongere bikabije bwagaragaye hagati y’umwaka wa 2012 na 2016. 

Muri iyo myaka ine, abarwayi ba Malariya bavuye ku 200,000 bagera ku bakabakaba miliyoni eshanu ku mwaka.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwafashe ingamba zikomatanyije zo kurwanya Malariya, zirimo ku gutera imiti yica imibu mu ngo no mu bishanga, kwegereza ubuvuzi abaturage, gukwirakwiza inzitiramibu zikoranywe umuti n’imiti yo kwisiga yirukana imibu, ubukangurambaga n’ubushakashatsi n’izindi ngamba zunganiwe bikomeye na gahunda ya Mituweli yoroheje ikiguzi cyo kwivuza. 

Yagize ati: “Gahunda yacu turifuza ko twagera kuri zeru ntihagire umuntu uhitanwa na Malariya, kandi Leta yacu yarashyizeho ibishoboka kugira ngo ntihagire umuntu ushobora guhitanwa na yo.”

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu rugendo rwo kurandura icyorezo cya Malariya, cyane ko imibare itangwa na RBC yerekana ko abarwayi ba Malariya y’igikatu bavuye ku 7,054 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 bakagera ku 1,831 mu 2021/2022.

Abasanganywe Malariya isanzwe na bo bavuye ku bakababaka miliyoni enye bagera munsi ya miliyoni imwe hagati y’iyo myaka, kandi abenshi muri abo barwayi bavuwe n’Abajyanama b’Ubuzima bakira batageze kwa muganga. 

Imfu ziterwa na Malariya na zo zavuye ku bantu 264 bishwe n’iki cyorezo mu mwaka wa 2018/2019 bagera kuri 71 babuze ubuzima mu 2021/2022.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko iyo ntsinzi mu kugabanya abarwayi n’abapfa yashobotse kubera ubuyobozi bufite icyerekezo ndetse bwiteguye kubazwa inshingano mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zamanuye iyo mibare.

Hagati aho, ukwiyemeza kurandura Malariya si urugamba rw’urwego rw’ubuzima gusa, ahubwo kwahindutse umukoro ushingiye ku bufatanye bw’inzego zose. 

Kwitabaza inzego zose ziyobowe na Minisiteri y’Ubuzima byitezweho kurushaho guhuza imbaraga mu kurwanya Malariya bijyanishijwe n’izindi gahunda z’ingenzi z’iterambere. 

RBC isanga ari ingirakamaro kuba Guverinoma, urwego rw’abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere bahuza amaboko mu gukusanya ubushobozi bukenewe mu gukumira no kurwanya iki cyorezo kikiri umutwaro uremereye ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. 

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya mu Rwanda byabaye umwanya wo guhuza imbaraga n’abaturage mu bukangurambaga, kongera ubumenyi kuri Malariya, no kugaragaza ingamba zashyiriweho kuyirwanya mu Turere dutandukanye.

Wabaye n’amahirwe yo kugaragaza agaciro k’ubufatanye mpuzamahanga, kongera ishoramari muri urwo rugamba, guhanga udushya ndetse n’ubushake bwa Politiki budacogora.

Abajyanama b’Ubuzima na bo bishimira umwanya bahawe mu rugamba rwo guhashya Malariya n’izindi ndwara
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE