Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Misiri, Nermine wasoje imirimo ye

Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Misiri, Nermine El Zawahry, wasoje imirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Ni amakuru yatangajwe ku wa 29 Kanama 2025 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X.
Ni itangazo ryagiraga riti “Perezida Kagame yakiriye Ambaderi wa Misiri ucyuye igihe mu Rwanda, Amb. Nermine El Zawahry, urimo gusoza imirimo ye.”
Mu Ugushyingo 2023, ni bwo Ambasaderi Nermine El Zawahry, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira Misiri mu Rwanda asimbuye Mahmoud Mohamed EL Banna wagiyeho mu 2021.
U Rwanda na Misiri bimaze imyaka irenga 47 bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.
Ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.
Hari kandi n’icyogogo cy’uruzi rwa Nil aho u Rwanda rufite amasoko arurasukiramo.
Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.
Iki gihugu kinohereza mu Rwanda ibijyanye n’imiti, ifumbire mvaruganda, imashini ndetse na bimwe mu bikoresho bya pulasitike.
Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.
Muri Kanama 2024, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano 12 nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi.


