Perezida Kagame yasabye Isi gukoresha AI igabanya ubusumbane

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) rikomeje kuyobora uguhanga udushya, bibabaje kuba ryitsindagiye mu bihugu bike.
Yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga yiga ku hazaza ha AI muri Afurika iteraniye i Kigali kuva kuri uyu Kane tariki ya3-4 Mata 2025, ihuje abasaga 1700 muri Kigali Convetion Centre, Perezida Kagame yavuze ko inyungu za AI zigaragara mu nzego zose.
Yavuze ko AI ifasha mu kongera umusaruro, gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika, no kugabanya amakosa ya muntu mu bikorwa binyuranye.
Ati: “Gusa birababaje ko iterambere ry’iryo koranabuhanga rishya rikomeje kubangamirwa n’ihangana rishingiye kuri Politiki. Kuri ubu, iterambere ry’ikoranabuhanga ryitsindagiye mu bihugu bikeya. Afurika ntishobora kwihanganira kongera gusigazwa inyuma, igerageza kwiruka inyuma y’abandi.”
Yavuze ko Afurika igomba kujyana n’abandi igatsura umubano na bo ndetse igahatana n’indi migabane.
Ati: “Ni yo mpamvu turi hano. Muri urwo rwego ndashaka gushimira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Smart Africa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), kuba barayoboye Inama Nyafurika iteza imbere AI.”
Yahamije kandi ko amahirwe yo guhanga ibishya ari magari ku Mugabane wa Afurika, bityo AI ari yo ishobora gutubura ayo mahirwe.
Yasabye abitabiriye inama kubaka umusingi urushijeho gukomera w’ihuzanzira rya interneti.
Inzego eshatu zikwiye gushyirwa imbere, mu ishoramari
Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu bitatu bikwiriye kwitabwaho mu kubyaza umusaruro AI muri Afurika.
Urwego rwa mbere, yavuze ko ari ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga kuko hatariho ihuzanzira rya internet inyaruka n’umuriro ugera kuri bose AI idashobora gukoreshwa.
Yavuze ko urwego rwa kabiri ari ukubaka ubushobozi bw’abakozi kugira ngo bagire ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati: “Icy’ingenzi ni uko Afurika yagira abahanga bayo mu kubika amakuru y’ikoranabuhanga, abenjenyeri, n’impuguke mu gucunga umutekano mu by’ikoranabuhanga. Mu by’ukuri Afurika irabafite.”
Kuri iyo ngingo, Perezida Kagame yahamije ko u Rwanda rwashyizeho ibigo by’icyitegererezo bitandukanye biha urubyiruko ubumenyi bwo gukora iyo mirimo.
Urwego rwa gatatu yagarutseho ni urwo kwihutisha ukwihuza kw’Afurika kuko ari byo bizagira uruhare rukomeye mu guhuza gahunda y’imiyoborere ishingiye kuri AI no kwihutisha ikusanywa ry’ubushobozi bukenewe.
Yakomeje agira ati: “Iyo uvuganye na ba rwiyemezamirimo, kimwe mu byo bazakubwira ni uburyo bibakomerera guteza imbere ibicuruzwa byabo no guhanga ibishya. Ukwigaba ibice kw’Afurika ni imwe mu mpamvu zibitera.”
Hagati aho, Perezida Kagame yanakomoje ku byago bishobora gukururwa na AI mu gihe yaba ikoreshejwe mu buryo budakwiriye, nk’ibirebana n’umutekano n’ubuzima bwite bwa muntu.
Yasobanuye ko AI ibereyeho gukoreshwa nk’imbaraga z’icyiza kandi ko kugira ngo ibyo bishoboke hakwiye kubaho ubufatanye mpuzamahanga.
Ati: “Ntekereza ko dufatanyije n’ibyo twavugaga bya Politiki, dipolomasi na Politiki, dushobora gukoresha AI mu nyungu zacu bityo ntidutume ahubwo AI ari yo iyobora Politiki, dipolomasi n’abaturage.”
Ahamya ko bishobora kuba bibi cyane igihe AI yaba yinjije mu guharanira inyungu za Politiki, asaba abatuye Isi gukomeza gufatanya mu kurwanya ubusumbane bifashishije ingufu za AI, mu korohereza rubanda kuryoherwa n’inyungu za AI.
Inama ya Global AI Summit on Africa, yateguwe n’Ikigo cy’Impinduramatwara ya kane mu by’Inganda, C4IR [Centre for the Fourth Industrial Revolution] ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum.


