Perezida Kagame yanenze inama za buri kanya zaruse ibikorwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

“Hari umuco w’inama zidashira! Hari n’uwambwiye ngo akenshi hari inama nyinshi twumva ziba, ushaka umuntu uwo ari we wese no kuri telefoni, bakakubwira ko ari mu nama. Wabikoze mu gitondo, wakongera ku mugoroba bakakubwira ko ari mu nama, umunsi ukurikira wakongera kumushaka bakakubwira ko ari mu nama. Inama ubanza ziruta umwanya w’ibikorwa ndetse ni na yo mpamvu nkeka ko kenshi kwa gukurikirana, kwa kugira ngo urebe aho ibintu bigeze, umwanya wabyo ntuboneka.”

Byagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yanengaga uburyo bamwe mu bayobozi bahora mu nama za buri kanya, abo bayobora babashaka bakababura ndetse n’ibyo bigaho bakabaye bakora bikadindira.

Ku wa Kabiri taliki ya 28 Gashyantare, ubwo yasozaga Inama y’Umushyikirano ya 18 yamaze Iminsi ibiri, Perezida Kagame yavuze ko inama zakabaye zibaho zisuzuma ibintu aho bigeze, kureba icyakongerwa mu bitekerezo byatanzwe ubushize, cyangwa gusuzuma ibikorwa uko bikwiye kuba.

Yagaragaje ko ubundi inama ikwiye gukurikirwa n’umwanya uhagije wo kujya mu bikorwa, aha akaba yasabaga abayobozi kuzirikana ibyaganiriwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kugira ngo bitaba amasigaracyicaro.

Yavuze ko hari ibyigiwe muri iyo iyo Nama bifite ireme n’uburemere bikwiye gusiga buri wese yibaza uruhare rwe kugira ngo bigerweho, ati: “Nibwira ko dukwiriye gukomeza kugendera ku nama, ibitekerezo uko byagenze hano, ariko ni na ko n’izindi nama zikwiriye kuba zigenda.”

Yaboneyeho kugira inama abayobozi agira ati: “Ariko noneho niba inama za buri munsi zidakemura ibibazo twakomeje kuvuga hano, umuntu ntiyazisuzuma ngo arebe icy’uwo mwanya wakoreshwa kindi kitari inama za buri kanya? Erega burya ikintu cyose ni inama. Inama igira akamaro bitewe n’icyayiganiriwemo, n’ibikorwa byayivuyemo, ntabwo ari inama gusa ubwayo igira akamaro.”

Yaaboneyeho gusaba abayobozi kuzirikana ko ko Inamay’Igihugu y’Umushyikirano n’ibyayivugiwemo byababera isoko y’imbaraga, abantu bakareka kumera nk’abagendera ku ‘ruviri’ rw’igare cyangwa rw’isaha rubanza gukaragwa kugira ngo rutange umusaruro.

Ati: “[…] Abantu ntabwo bakora batyo, ntabwo bakenera uruviri rwa buri masaha makumyabiri n’angahe, abantu barikoresha bikaba nk’amasaha mashya yikoresha, cyane cyane waba uri mu bikorwa, uko ugenda ubwabyo bitanga uruviri.”

Yavuze ko ikindi gikenewe kugira ngo ibyo byose bigerweho, ari uko buri wese yakwirinda kuba ntibindeba mu gihe abonye  ikintu gishobora kwangiriza Igihugu.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, amadini ndetse n’abikorera, bashimye ibyaganiriweho muri iyi nama ndetse banavuga ko hari byinshi ibasigiye bigeye kubabera umusemburo wo guharanira impinduka zifitiye Igihugu akamaro.

Andi mafoto menshi kanda HANO

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Nkunda igihugu , ijisho rya rubanda says:
Werurwe 1, 2023 at 7:58 am

Inama zo zaburi munsi buri gitondo ngo ni joc zirakabije bituma abaturage babura abantu babaha services….aho biri bisubirweho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE