Perezida Kagame yanenze abarogerwa muri resitora bakayigarukamo

Perezida Kagame yanenze abarogerwa muri resitora bakayigarukamo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze abahabwa ibiryo biroze muri za resitora zimwe na zimwe ariko bakongera kuyigarukamo, aho avuga ko ari serivisi mbi abantu batagomba kwihanganira.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yatangiye kuri uyu Kabiri tariki ya 23 ikazageza tariki ya 24 Mutarama 2024.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda badakwiye kwemera ko bahabwa serivisi mbi ko ahubwo bakwiye kubyamagana.

Yifashishije urugero rwa resitora yagaragaje ukuntu hari abahabwa ibiribwa byanduye yewe bikabaviramo uburwayi ariko uwabihawe yabukira, akagaruka kurira muri ya resitora.

Ni ibintu Umukuru w’Igihugu ahamya ko ukora ibi aba afite ikibazo.

Yagize ati: “Abatanga Serivisi mbi ntabwo ari bo bafite ikibazo gusa n’abazihabwa mufite ikibazo, ukajya muri resitora ukagenda bakakugaburira ibiryo birimo uburozi, ukajya mu bitaro rwose bakwakira bakaguha imiti, bwacya ugasubirayo, ntabwo ari wa wundi wabiguhaye gusa ufite ikibazo nawe uragifite, wowe wemera guhabwa ibitari byo ukabyishyurira, ejo ugasubirayo ugomba kuba uri umurwayI.”

Perezida Kagame kandi yashingiye ku mateka Abanyarwanda babayemo yavuze ko nta muntu ukwiye guteta ahubwo ko bakwiye gukora cyane kugira ngo biteze imbere.

Perezida wa Repubulika yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kidafite amikoro adahambaye gisaba ko Abanyarwanda bakora cyane kugira ngo batere  imbere.

Ati: “Ni yo mpamvu twebwe nk’Abanyarwanda tutakora ngo twiyumve nk’abatesi, urateta se, urateta mu biki?[…] aho abandi bakora amasaha abiri cyangwa atatu bakajya kwiryamira, ushatse wowe wakora icumi, aho abantu bagenda ku maguru basa n’aho badafite aho bajya, aho bagenda umunsi wose bakora, ibyo wowe ukwiye kugenda amasaha make, kugira  ngo narangira ukore ikindi.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko gukora cyane atari ibyo ahimba ahubwo ko ari ko u Rwanda ruteye kandi ko Abanyarwanda bagomba kurutwara uko ruteye n’ibyo rubasaba bakabyubahiriza.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ko bakwiye  kuganira banisuzuma kugira ngo barebe niba hari ibyo batuzuza aho guteganya imigambi gusa bareba ibibabuza kwihuta kugira ngo bikurwe mu nzira.

Ati: “Ku nzego zose urababaza uti ko twavuganye ko ibyangombwa bihari, hari habaye iki? Agashakisha impamvu kandi impamvu ntibe we, ikaba undi, hari n’uwo bahuye mu gitondo akamutera umwaku, ntawe uvuga ati, nakoze ibitari byo atazasubira kandi koko ntasubire”.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni inama aho Perezida ahura n’abaturage mu ngeri zitandukanye bakaganira ku buzima bw’Igihugu n’icyakorwa kugira ngo igihugu gikomeze umurongo wacyo w’iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14