Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo yo kumasha i Gabiro

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Paul Kagame, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiranye imyitozo yo kumasha y’ingabo z’u Rwanda.

Ni imyitozo yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro kuri uyu wa Kane izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bibinyujije ku rubuga rwa X byatangaje ko ari imyitozo ikomatanyije ihuza imitwe itandukanye y’ingabo izirwanira mu kirere no ku butaka.

Iyo myitozo yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch 04’, yaranzwe no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.

Ni imyitozo iba igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’abandi bayobozi.

Nyuma y’iyi myitozo, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganiriza ingabo ari izikiri mu mirimo ndetse n’izitakiri mu mirimo.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE