Perezida Kagame yakomoje ku ipfundo ry’ibibazo by’Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga kudashyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda z’amajyambere, ari byo bikoma mu nkokora Afurika mu rugendo rugamije kwigira no gufata ahazaza hayo mu biganza.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 35 uyu muryango umaze.
Kimwe mu biganiro byatangiwe muri iyi nama cyagarutse ku buryo Afurika yahangana n’ibibazo byayo bya Politiki, byaba ibiriho muri iki gihe ndetse n’ibizaza.
Yunganira abatanze iki kiganiro, Kagame ari na we Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi yagaragaje ko ipfundo ry’ikibazo Afurika ifite, ari imikorere mibi igaragara mu ishyirwa mu hikorwa rya gahunda n’icyerekezo cy’iterambere mu bihugu bigize uyu mugabane.
Ku birebana n’imikoranire y’Afurika n’amahanga, umwe mu batanze ibiganiro Dr. Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), yagaragaje ko Afurika yagiye ikora amakosa agomba gukosorwa n’abayobozi b’Afurika ndetse n’urubyiruko rw’uyu mugabane.

Ibi kandi byashimangiwe na Dr. Carlos Lopes, Umwarimu muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Ngo nubwo bimeze bityo ariko bimwe mu bihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda biri mu nzira nziza yo kwigira n’iterambere.
Vice Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo avuga ko kurinda ibyagezweho no gushyira imbaraga mu bikorwa bifatika ari ngombwa, kugira ngo Afurika n’u Rwanda rugere ku majyambere yifuzwa.
Inama Mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yitabiriwe na bamwe mu banyamuryango bayo, abanyapolitiki bo mu Rwanda baturuka mu yindi mitwe ya Politiki yo mu Rwanda no mu mahanga ndetse n’impuguke zitandukanye zaturutse muri Afurika no mu mahanga ya kure.
RBA