Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 7

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya barindwi guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ni Ambasaderi w’Ubwami bw’u Buholamndi Joan Jacobje Jantina Wiegman, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Eric William Kneedler, Ambasaderi wa Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania Maj. Gen. Ramson Godwin Mwaisaka, n’Ambasaderi wa Malaysia Ruzaimi bin Mohamad.

Perezida Kagame nanone yakiriye impapuro z’Ambasaderi wa Repubulika ya Botswana Andrew Onalenna Sesinyi, Ambasaderi w’Ubwami bwa Esipanye Jorge Moragas Sánchez n’iza Ambasaderi wa Repubulika ya Czech Nicol Adamcová.

Abo ba Ambasaderi bose bagaragaje iby’ingenzi bashyize imbere mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi wa Netherlands mu Rwanda Joan Jacobje Jantina Wiegman, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku mubano mwiza usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi na gahunda yo kurushaho kuwagura.

Yagize ati: “Haracyari amahirwe menshi y’ubutwererane. Tuzibanda cyane ku bufatanye bushingiye ku kutangiza ibidukikije no guteza imbere urwego rw’abikorera, bikaba bijyanye na gahunda y’iterambere ry’u Rwanda. Tuzakomeza gukorana mu nzego zisanzwe nk’ubuhinzi, amazi, ibikorwa remezo aho dusanzwe gufitemo imishinga.”

Ambasaderi Eric William Kneedler wa USA, yavuze ko igihugu cye cyishimira umubano uzira amakemwa gifitanye n’u Rwanda umaze imyaka 60.

Yavuze ko Abanyamerika benshi basura u Rwanda kandi ngo hari n’umubare munini w’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika. Ati: “Nanone kandi ndashaka kuzamara umwanya nkora ku kwagura umubano ushingiye ku bukungu n’ubucuruzi, dufite ishami rishya ry’Amerika rishinzwe ubucuruzi rifite gahunda nziza.

Nanone kandi nk’umufatanyabikorwa mu iterambere, twiteguye guharanira ko buri gikorwa cyacu kijyanye na Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere.”

Ambasaderi Ruzaimi bin Mohamad wa Malaysia, na we yavuze ko yiteguye kurushaho kwagura umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda. Ati: “Nka Malaysia, twagezweho n’ingaruka za COVID-19, ubu turimo kwibanda ku kohereza ibicuruzwa byacu hanze nk’amavuta y’amamesa ndetse n’ibikorerwa mu nganda. Nizera ko Malaysia n’u Rwanda bizungukira byinshi mu mubano ushingiye ku bucuruzi.”

Ambasaderi Nicol Adamcová wa Repubulika ya Czech, yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wakomeje gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera icyizere ibihugu byombi byubatse. Kuri ubu ibihugu byombi byishimira ubufatanye bifitanye mu nzego zirimo ubuzima, ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu isanzure, ubushakashatsi no guhanga ibishya, ubucuruzi, umutekano n’ibya gisirikare.  

Ambasaderi Andrew Onalenna Sesinyi wa Bostwana, yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho Komisiyo ihuriweho yiga ku butwererane izakurikirana imishinga yose ifitiye inyungu abaturage b’u Rwanda n’aba Botswana.

Yaboneyeho no gushimangira ko u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu kwimakaza imiyoborere myiza, demokarasi, n’igenamigambi rihamye. By’umwihariko, yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gukorana bya hafi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera musaruro.

Ambasaderi Jorge Moragas Sánchez wa Esipanye, na we yavuze ko yiteguye kurushako kunoza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko hari gahunda y’ubufatanye mu mushinga mushya wo kuhira mu Karere ka Kayonza, bitegayijwe ko uzatwara miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 34.

Yakomoje no ku bigo byinshi byo muri Esipanye bikomeje kugaragaza ubushake bwo gushora imari yabyo mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ingufu n’urw’ubucurukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amafoto: Village Urugwiro

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE