Perezida Kagame yakiriye Dr. Mohammed wo muri Qatar baganira ku mibanire n’iterambere

Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Gatanu muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mibanire y’ibihugu byombi n’iterambere ry’akarere.
Ibihugu byombi bisangiye icyerekezo kimwe kirimo kurema umubano ushingiye ku bufatanye burimo no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije Isi n’akarere biherereyemo himakazwa amahoro n’umutekano, iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ishoramari n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibyo bituma ibihugu byombi bigaragaza inyota yo kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye ndetse no gushimangira ibyagezweho kandi byose bigakorwa ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira mu buryo budasanzwe umubano hagati y’ibi bihugu by’inshuti n’abaturage babyo, uretse kuba hari amasezerano y’ubufatanye yagiye asinywa mu bihe bitandukanye, ibyo ntibisigana n’ingendo abayobozi b’u Rwanda na Qatar bagirana hagati yabo.
Qatar isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibanze w’u Rwanda, nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kwiyongera mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu 2017. Kuva icyo gihe, abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru zagize uruhare mu kongera imbaraga bikanashimangira ubufatanye mu nzego nyinshi zitandukanye kandi zikomeye.
Abayobozi bakuru mu bihugu byombi bagiye bakora inzinduko, bahurira mu nama hirya no hino ku Isi hagamijwe guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar.
