Perezida Kagame yakiriye Abashoramari bo muri Arabie Saoudite barambagiza u Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Abashoramari bo muri Arabie Saoudite barambagiza u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Itsinda ry’abikorera bo muri Arabie Saoudite rigizwe n’abayobozi bakuru mu Rugaga rw’Ubucuruzi muri Arabie Saoudite (Federation of Saudi Chambers of Commerce), riyobowe na Hassan Alhwaizy.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2025, nibwo Umukuru w’Igihugu yakiriye muri Village Urugwiro iri tsinda ry’abikorera bo muri Arabie Saoudite.

Aba bashoramari n’abayobozi b’ibigo barenga 30 bari mu Rwanda kuva ku wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, aho baje kureba ahari amahirwe y’ishoramari no kubaka imikoranire hagati y’inzego z’abikorera mu Rwanda no muri Arabie Saoudite.

Mbere yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, aba bikorera bo muri Arabie Saoudite na bagenzi bo mu Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne Françoise Mubiligi, yavuze ko aya masezerano ari umusingi w’imikoranire y’igihe kirekire.

Mbere y’uko basuriba muri Arabia Saudite, iryo tsinda rirasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe ubu u Rwanda rukaba ruyubakiraho mu guharanira iterambere rirambye.

U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa ushingiye ku bufatanye butanga umusaruro mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ingufu n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

Izindi nzego z’ishoramari ibihugu byombi bifatanyamo harimo ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

By’umwihariko Arabie Saoudite ni isoko ryagutse ry’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga by’umwihariko imboga n’imbuto bituruka mu Rwanda.

Intambwe imaze guterwa mu butwererane bw’ibihugu byombi yatangiye mu mwaka wa 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga ku masezerano atangiza umubano mu bya dipolomasi.

Perezida Kagame yarikiye Itsinda ry’abikorera bo muri Arabie Saoudite, riyobowe na Hassan Alhwaizy
Abikorera bo muri Arabie Saoudite na bagenzi bo mu Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42