Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Azerbaijan

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego z’ingenzi zunguka.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025 i Baku mu Murwa Mukuru wa Azerbaijan, aho Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu bakurikira umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Azerbaijan mu by’ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi, serivisi z’indege n’imitangire ya serivisi rusange.
Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Abakuru b’Ibihugu bombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru, banakomereze ibiganiro hamwe n’intumwa zabo.
Mbere yo guhura na mugenzi wa Azerbaijan, Perezida Paul Kagame yasuye agace ka Alley of Honor, ashyira indabo ku mva z’Intwari z’icyo gihugu, Heydar Aliyev na Zarifa Aliyeva wari umugore we.
Yakomeje uruzinduko rwe muri Alley of Martyrs, ahashyinguye abaguye mu rugamba rwo kurwanira ubwisanzure, ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu cya Azerbaijan, aho na ho yashashyize indabo mu rwego rwo kubaha ubutwari bwabo.
Perezida Kagame yageze i Baku ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.
Perezida Kagame na Perezida Aliyev baherukaga guhura i Baku mu Ugushyingo 2024, mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe (COP29).







