Perezida Kagame yahishuye uko MTN yatsindiye gukorera mu Rwanda

Imyaka 25 irashize Sosiyete y’Itumanaho ya MTN ihatanye mu bigo bitatu by’itumanaho byapiganiye guhabwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, nyuma y’imyaka ine Igihugu cyari kimaze kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuye impaka zabaye mu Nama y’Abaminisitiri mbere yo kwemeza ko MTN ari yo ikwiye guhabwa iryo soko mu gihe umubare munini w’abagize Guverinoma wari wafashe icyemezo cyo kuritanga nk’igihembo ku Munyarwanda watanze ubufasha bukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Perezida Kagame yagarutse kuri ayo mateka ku wa Gatatu taliki ya 18 Ukwakira, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 MTN imaze ikorera mu Rwanda, kuri ubu ikaba imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zigezweho.
Yavuze ko mu bigo byapiganwaga harimo kimwe cy’Umunyarwanda wari ufite ikoranabuhanga rishaje (analogue), icya kabiri ari MTN yo muri Afurika y’Epfo ikindi ari icyo muri Malaysia, aho byombi byari bifite ikoranabuhanga rijyanye n’igihe rya (digital).
Ati: “Ubwo byageraga mu Nama y’Abaminisitiri, hari amajwi yazamutse ati tugomba guha uruhushya uwo wari ufite ikoranabuhanga rishaje. Telefoni zari nini cyane wagombaga kuziterura n’amaboko yombi kugira ngo witabe. Icyari kirimo ni uko nyiri icyo kigo yari Umunyarwanda, icya kabiri yaradufashije mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yajyaga aduha amafaranga. Umubare munini w’abagize Inama y’Abaminisitiri waravuze uti dukwiriye guhemba uyu muntu nyiri iki kigo tukamuha uruhushya rwo gukora.”
Nubwo abenshi mu bagize Inama y’Abaminisitiri babonaga icyo cyemezo ari cyo gikwiye Perezida Kagame, wari visi Perezida icyo gihe, yari acecetse ariko bigezeho azamura ikiganza.
Ati: “Nk’umuntu wari ukirimo kwiga ibintu byinshi, nazamuye ikiganza nshiye bugufi menyesha Inama y’Abaminisitiri ko ndimo gusaba kutemeranywa na bo kubera ko icyo twarimo mu Nama y’Abaminisitiri kwari ugushaka ikoranabuhanga rishobora kudufasha neza… Narababwiye nti ntabwo twateraniye hano tuje kuvuga ku bunyarwanda bw’ikigo kirimo gupiganwa. Reka ibyo tubishyire ku ruhande turebe icy’ingenzi.”
Icyo gihe ngo habayeho impaka nyinshi ndetse icyo gitekerezo bamwe batangira kukirwanya ariko byaje kurangira ya Sosiyete y’Umunyarwanda ishyizwe ku ruhande kuko itari yujuje ibisabwa byari bikenewe, hasigara MTN n’indi sosiyete yo muri Malaysia.
“[…] Ikigo cya gatatu abantu bari bashyize imbere cyashyizwe ku ruhande, ndababwira nti niba mukeneye guhemba abantu badufashije mu rugamba hari inzira nyinshi zo kubikora. Reka dushake ubundi buryo ariko butari ubu.”
Perezida Kagame yavuze ko binejeje kuba uyu munsi MTN yizihiza isabukuru y’imyaka 25, ashimira iyo sosiyete ku cyizere yagiriye Igihugu cyarimo kiva ku busa, uyu munsi hakaba hari amamiliyoni y’Abanyarwanda bakoresha umuyoboro wa MTN ndetse na serivisi z’imari itanga binyuze muri MTN Mobile Money.


































Amafoto: Village Urugwiro
NTAWITONDA JEAN CLAUDE