Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu miyoborere rusange

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu miyoborere rusange

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange bita PhD (Public Policy and Management) na Kaminuza ya Yonsei (Yonsei University) muri Korea y’Epfo.

Iyi Kaminuza iri muri eshatu zikomeye muri Koreya y’Epfo ndetse ifite ibigo by’ubushakashatsi 178 biyishamikiyeho.

Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw’iyi Kaminuza kuba bwamuhaye impamyabumenyi ikaba ari ikimenyetso gihesha igihugu cye icyubahiro.

Ni inshuro ya Kane Perezida Kagame asuye Koreya akaba ari n’ubwa Mbere asuye Kaminuza yamuhaye impamyabumenyi y’ikirenga kandi ko yizeye ko uwo mubano uzakomeza.

Yashimiye Ban Ki-Moon ukomoka muri Koreya y’Epfo, atangaza ko inshuti ye n’iy’u Rwanda muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13