Perezida Kagame yahawe igihembo cy’Umunyafurika mwiza w’Umwaka wa 2024

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’Umunyafurika mwiza w’Umwaka wa 2024

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiwe umuhate agaragaza mu guharanira impinduka ziganisha ku guteza imbere Umugabane wa Afurika. Ibi ni byo byatumye kuri iyi nshuro agenerwa igihembo nk’Umunyafurika w’Umwaka (African of Year) wa 2024.

Ibi bihembo bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards – AABLA’ bitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Igihembo cyahawe Perezida Kagame ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, ni kimwe mu bigenerwa abayobozi mu bya politiki no mu bucuruzi mu rwego rwo kubashimira kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa bizana impinduka nziza ku mugabane wa Afurika.

Ibi ni bimwe mu bigwi bya Perezida Paul Kagame bikomeje kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Abateguye ibi bihembo bavuze ko Perezida Kagame bamushimira kuba akunze kugaragariza abandi ko umugabane wa Afurika wifitemo byinshi wakenera mu iterambere ryawo, ndetse benshi bakaba bakunze kumufatiraho urugero no kumwigiraho mu mpanuro n’ibikorwa bye mu guteza imbere Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48