Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo ya EU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo ya EU

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa, yagiranye ibiganiro na Charles Michel, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ibiganiro byabereye i Paris mu Bufaransa aho aba bayobozi bombi bitabiriye Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Perezida Kagame na Michel, ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zireba Umugabane n’Isi muri rusange, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Inama ya OIF iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, aho yiga ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga itandukanye hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.

Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’. Bikaba biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
uwimana. yousuf

Andika Igitekerezo hano murahoneza nibyokwishi mirwacyanerwose kuba umukuruwigihugucyacu yagiyemuriyonama yibih ugu bihurirakururimi rwigifaranca twabyishimi yecyanerwose tubifurija mahoro numutekano murakoze.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48