Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macky Sall

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaraye i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye Inama yiga ku Iterambere ry’ibikorwa remezo ku Mugabane w’Afurika ibaye ku nshuro ya kabiri guhera mu 2014.
Akigera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Léopold S. Senghor, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Senegal Macky Sall, nyuma bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zirebana n’ububanyi n’amahanga mu Karere, ku mugabane ndetse n’Isi muri rusange.
Inama Perezida Kagame yitabiriye iraterana kuri uyu wa Kane taliki ya 2 Gashyantare 2023, ikaba ihuriza hamwe abafatanyabikorwa barimo abahagarariye Leta z’ibihugu by’Afurika, urwego rw’abikorera, ibigo bitera inkunga imishinga y’iterambere, abakora ishoramari n’abandi benshi bahuriye mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cya gahunda ikomatanyije yo guteza imbere umugabane w’Afurika (PIDA PAP 2).
Iyo gahunda igizwe n’imishinga migari y’iterambere irenga 400 irimo 69 y’ingenzi irebana no kubaka ibikorwa remezo by’amazi, ingufu, ikoranabuhanga n’ubwikorezi, bikaba byitezweho gushorwamo miliyari zisaga 160 z’amadolari y’Amerika.
Iryo genamigambi ryemerejwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe yabaye mu mwaka wa 2021, aho igomba kuba yashyizwe mu bikorwa bitarenze mu mwaka wa 2030.
Iyo nama y’i Dakar yitezweho kurangwa n’ibiganiro bihuza Abakuru b’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro barimo abashoramari n’imiryango nterankunga, aho baza kwibanda cyane cyane ku mishinga y’ingenzi yitezweho guhindura icyerekezo cy’Afurika mu iterambere mu myaka igera ku munani isigaye.
Uretse Perezida Macky Sall uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Perezida Kagame uyoboye Ikigo cya AU gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), iyi nama yanitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bose bakaba barajwe ishinga n’uko intego bihaye yagerwaho.
Abandi Bakuru b’Ibihugu Bitabiriye barimo Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Niger Mohamed Bazoum na Perezida wa Togo Faure Gnassingbe.
Gahunda ihuriweho ya PIDA yatangijwe ku bufatanye bwa Komisiyo ya AU, AUDA-NEPAD na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) nk’ikigo gikuriye ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Inama ya kabiri yiga ku guteza imbere ibikirwa remezo by’Umugabane w’Afurika ije ikurikira iya mbere yakiriwe na Perezida Macky Sall muri Kamena 2014.





