Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS

Ku wa 29 Werurwe 2023, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (J2) Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Muri urwo ruzinduko, Maj. Gen. Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, ubashimira ubwitange n’umurava badahwema kugaragaza mu guharanira umutekano urambye ku mugabane w’Afurika no ku Isi muri rusange.
Itsinda ry’abasirikare yasuye ni ababarizwa muri Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka Rwanbatt-1 ndetse n’iry’abasirikare barwanira mu kirere (RAU), aho bacunga umutekano bifashishije indege.
Yahuriye na bo mu Birindiro Bikuru biherereye i Tomping mu Murwa Mukuru Juba wa Sudani y’Epfo, akaba yarakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt-1
Lt Col Gilbert Ndayisabye afatanyije na Lt Col Dan Musafiri uyobora itsinda ry’ingabo zirwanira mu kirere,aho bari kumwe n’abandi Bofisiye.
Maj. Gen. Nyakarundi yasobanuriwe uko umutekano wifashe muri Sudani y’Epfo n’imiterere y’ikirere buzurizamo inshingano zo kubungabunga umutekano, mbere yo guhura n’abasirikare bose bari mu Butumwa bw’Amahoro.
Aho ni ho yatangiye ubutumwa bwa Perezida Kagame n’ubw’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda muri rusange, bubashimira kuzuza neza inshingano, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bagaragaza aho basohoreza ubutumwa bahawe n’Umuryango w’Abibumbye.
Yakomeje abamenyesha uko umutekano w’u Rwanda uhagaze ndetse n’umubano rufitanye n’ibihugu by’abaturanyi, aho bigenda neza n’ahakirimo ibibazo nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Maj Gen Nyakarundi yasabye abasirikare gukomeza indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura n’ubunyamwuga, kandi bakarushaho kugaragaza ubwitange mu kuzuza inshingano zabo za buri munsi.
Kuri ubu, u Rwanda rwohereza amatsida atatu y’ingabo mu Butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo, zikaba zikorera mu bice bitandukanye by’icyo gihugu zifatanyije n’itsinda ricunga umutekano ryifashishije indege.

