Perezida Kagame yagaragaje umusanzu w’ikoranabuhanga mu gihe cy’ibyorezo

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira, Perezida Paul Kagame yatangije Inama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) itegurwa n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho (GSMA).

Inama yitabiriwe n’abasaga 3 000 barimo Umuyobozi Mukuru wa GSM, Mats Granryd na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, abayobozi b’ibigo by’itumanaho bitandukanye bikorera ku Mugabane wa Afurika n’abandi bakora mu nzego z’ikoranabuhanga mu by’itumanaho.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ibihe by’amage ndetse n’ibyorezo Isi inyuramo, ari ikimenyetso cy’imbaraga zikwiye gushyirwa mu ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye bukwiye kuranga abatuye Isi kuri iyi ngingo.

Yagize ati “Icyorezo [cya COVID-19] cyatumye habaho kongera umuvuduko wo gusingira ikiragano gishya cy’iterambere riyobowe n’ikoranabuhanga. Ba rwiyemezamirimo bacu bakiri bato, ni bo bayoboye izi mpinduka kandi dukomeje kubashyigikira”.

Yatanze urugero rw’uko ikoranabuhanga mu by’imari ritangiye gukora itandukaniro mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Amahirwe ari mu ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima hagamijwe guhindura uru rwego, na yo ngo ni ikintu kigaragaza.

Ati “Ibi bisobanuye ko tugomba gukuraho ibyuho mu bijyanye no kugera ku ikoranabuhanga, bikaba bigaragaza ko ari ikintu cyihutirwa ku banyafurika benshi bitarageraho.

Kuri ubu Afurika ifite umuvuduko mu gukwirakwiza itumanaho rya telefoni ngendanwa kurusha ahandi hose ku Isi, ariko turacyafite urugendo rurerure”.

Perezida Kagame yavuze ko hakiri ibibazo byinshi abantu bakwiye guhangana nabyo, nko kwishyira hamwe kw’ibihugu byubakiye ku murongo mugari w’itumanaho wihuta.

Afurika Yunze Ubumwe na Smart Africa ni inzego z’ingenzi ziyoboye gahunda y’ikoranabuhanga akaba ari byo Afurika yishimira by’umwihariko ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ibi byagera ku musaruro wisumbuyeho kurushaho binyuze mu gukorera hamwe.

Yashimiye Airtel Rwanda mu gutuma 4G igera hafi kuri buri muturarwanda ku giciro yakwigondera binyuze muri gahunda nshya yatangijwe ku munsi w’ejo.

Hakwiye gukomeza gushyira imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashisha murandasi.

Akomeza agira ati: “Ku rwego rw’Isi nabwo turimo turabona imbaraga zishyirwa mu gushyigikira Afurika kugira ngo igere ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga”.

Ku rundi ruhande, gahunda yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho ITU umwaka u ushize, ngo ni urugero rwiza.

Kugeza ubu hakozwe umuhigo wo gukusanya miliyari ebyiri z’amadolari kandi bizafasha abaturage benshi bazagerwaho n’ikoranabuhanga.

Yashimiye ITU iyobowe na Doreen Bogdan-Martin ku bwo kuba nyambere muri iri huriro.

Ati: “Niba hari isomo rimwe twakura mu cyorezo, ni uko mu bijyanye n’ibihe by’amage tugomba gushaka icyita rusange, ibyo ni byo byonyine bizadufasha kubaka ahazaza heza twese dukwiriye”.

Umuyobozi Mukuru wa GSMA Mats Granryd mu ijambo rye rifungura ku mugaragaro yavuze ko hashize imyaka 36 telefoni ya mbere ikorewe ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko iterambere ryo gukora no gukoresha telefoni ryazamutse ku buryo bugaragara mu gace ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho abagera kuri miliyoni 490 bakoresha telefoni.

Yagize ati “Gusa iyi mibare ihagarariwe na 43% by’abaturage b’aka gace.

Ikindi ni uko muri abo tuvuze haruguru, umuntu umwe muri bane batuye muri aka gace, ari we ukoresha telefoni ifite interineti.

Ni muri urwo rwego MWC Kigali igamije gushyiraho ihuriro ry’abafata ibyemezo n’abayobozi mu by’itumanaho bakicarana bakarebera hamwe uburyo bwo kwihutisha iterambere rya Afurika mu ikoranabuhanga, kuziba icyuho cy’abadakoresha telefoni, ariko cyane cyane harebwa uburyo buri wese utuye muri aka gace yagerwaho n’inyungu zo gukoresha interneti igendanwa”.

Agaragaza ko MWC y’uyu mwaka ifatanyije n’ibindi bikorwa bibiri birimo Inama Nyafurika y’ikoranabuhanga mu buvuzi “Afurika HealthTech” na Smart Africa.

Inama Nyafurika y’ikoranabuhanga mu buvuzi izerekana imbaraga zo guhanga udushya mu rwego rw’ubuvuzi muri Afurika binyuze muri gahunda y’ibiganiro bizaba mu minsi itatu.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yigirwamo ingingo zitandukanye z’ikoranabuhanga mu by’itumanaho zirimo internet, ubwenge bw’ubukorano n’ibindi.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE