Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan-Martin, ku mikoranire igamije gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere ryubakiye ku ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Kane, Umukuru w’Igihugu kandi yaganiriye na Amandeep Singh Gill, Intumwa ya Loni mu bijyanye n’Ikoranabuhanga uri mu Rwanda aho yitabiriye itangizwa ry’Inama Mpuzamahanga yiga ku hazaza ha AI muri Afurika.
Perezida Kagame nyitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) ku mugabane w’Afurika izwi nka “Global AI Summit on Africa”.
Ni inama y’iminsi ibiri, yatangiye kuri uyu wa Kane nk’uko bishimangirwa n’Ikigo cy’u Rwanda kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution/C4IR).
Abayobozi bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu bari mu basaga 1700 bitabiriye iyo nama baturutse mu bihugu bisaga 95 ku Isi.
Iyi Nama Mpuzamahanga ya Mbere ya AI ibereye ku Mugabane wa Afurika, ifite insanganyamatsiko igira iti: “AI n’Inyungu z’abaturage ba Afurika: Kongera kuzirikana Amahirwe y’Ubukungu ku Bakozi ba Afurika.”
Mu itangizwa ry’iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko Afurika itakwihanganira kongera gusigazwa inyuma mu iterambere rya AI, ibonwa nk’umusemburo ukomeye wo guhanga ibishya.
Mu minsi ibiri y’iyo nama kuri AI, binyuze mu biganiro n’amahugurwa, hararwbwa ku buryo AI ishobora gukoreshwa mu kurema amahirwe y’ubukungu asesuye, guteza imbere guhanga ibishya, no kongera ubumenyi ku bakozi muri Afurika.