Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Perezida Paul Kagame uri i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku kwagura umubano usanzweho mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire.

Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire wo umaze kwaguka mu ngeri zinyuranye. Ibihugu byombi na byo byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege. Kuva mu Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikora ingendo zerekeza i Abidjan.

Perezida Paul Kagame yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani. Baganiriye ku kurushaho kunoza umubano wunguka hagati y’u Rwanda na Mauritania.

Muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Mauritania aho yakiriwe na Perezida Ould Ghazouani.

Icyo gihe Abakuru b’Ibihugu bombi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yashyizweho umukono hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’Ibihugu bombi.

Mu masezerano yasinywe harimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere yemerera RwandAir gukorera ingendo muri iki gihugu, ikajya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.

Impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani

Amafoto: Village Urugwiro

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48