Perezida Kagame yaganiriye na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa

Perezida Kagame yaganiriye na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Cheick Camara, Visi Perezida akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika mu Kigo cy’Abanyamerika, Service Now, gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku mahirwe ahari yo kwaguriramo imikorere n’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (AI) mu nzego zitandukanye mu Rwanda.

Perezida Kagame na Cheick Camara bahuriye muri BK Arena, aho bari bitabiriye umukino wahuje APR BBC na MBB South Africa, mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).

Sosiyete ya ServiceNow imaze kugenda yagurira ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho kuri ubu ikorera mu bihugu birimo Kenya na Afurika y’Epfo.

Iyi sosiyete ikora ikora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no gutunganya ingufu zisubira, ndetse no gushyigikira abikorera bashoye imari mu bikorwa bitangiza ibidukikije.

Amafoto: Village Urugwiro

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48