Perezida Kagame yacyeje umusaruro w’umuyoboro mugari wa Internet

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 6, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko mu myaka 15 ishize hatangijwe ibikorwa byo gukwirakwiza umuyoboro mugari wa internet, hagaragara impinduka nyinshi mu gushyigikira ubukungu bw’ibihugu kwagura uburyo bwo kugera ku bumenyi ndetse no guhuza abatuye Isi.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, ubwo yitabiraga Inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission) mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ishize hakorwa ibikorwa byo kwagura uyu muyoboro w’itumanaho.

Mu butumwa yagejeje kubitabiriye iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yagize ati: “Mu myaka 15 ishize, twatangiranye icyizere cyoroshye cy’uko umuyoboro mugari wa internet ukwiye kugera kuri buri wese, ahantu hose. Uyu munsi uwo muyoboro ushyigikira ubukungu bw’ibihugu, ukagura ukugera ku bwenge kandi ukarushaho guhuza abantu.

Perezida Kagame yari agaragiwe n’abarimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Ingabire M. Paula, muri iyo nama yibanze kuri iyo myaka 15 ishize abatuye isi barushaho kwegerezwa umuyoboro mugari wa internet.

Perezida Kagame afatanya na Carlos Slim kuyobora iyi Komisiyo, ikiganiro yitabiriye kikaba cyayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho mu by’Ikoranabuhanga (ITU), Madamu Doreen Bogdan-Martin.

Uretse Perezida Kagame yahuje n’abandi banyacyubahiro baba mu nzego zinyuranye, aho bashimangiye ko Komisiyo ya Broadband yagize uruhare rukomeye mu kwimakaza politiki yo gukwirakwiza iterambere ry’ikoranabuhanga guhera yashingwa mu mwaka wa 2010.

Carlos M. Jarque wari uhagarariye Carlos Slim uyoboranye na Perezida Kagame, na we yagize ati: “Kuva mu 2010, abakoresha internet bariyongera bagera kuri za miliyari. Mu kurushaho kwagura iryo terambere, dukeneye kugira amabwiriza areba kure, ishoramari rikomeye, iterambere ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi no mu bigo bya Leta, ndetse no kwagura ubumenyi.”

Tawfik Jelassi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), yavuze ko bishimishije kuba abatuye Isi bagera kuri 95% bashobora kugera ku muyoboro mugari wa internet nubwo abayikoresha bakiri bake.

Ati: “Imbogamizi ikomeye ni uguharanira ko buri wese ashobora kwigondera, bakijyanisha ibikorwa bitandukanye, no gukoresha amakuru akwizwa n’ikoranabuhanga mu buryo bwumvikana.”

Mu bindi byaganiriweho harimo kureba umusanzu wa ba komiseri wa internet ku rwego rw’igihugu, mu Karere ndetse no ku rwego rw’Isi, hanarebwe n’amashusho agaruka ku mateka ya komisiyo.  

Perezida Kagame yashimangiye ko ku bufatanye, twagabanyije ikiguzi cyo kugera kuri iryo huzanzira cyagabanyutse, mu gihe aho rigera harushijeho kwaguka ari na ko amahirwe y’ikoranabuhanga yarushijeho kuba menshi agera kuri miliyoni z’abaturage by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.

Ati: “Gusa ibyuho mu kubona ihuzanzira biracyagaragara mu kugera ahantu henshi no ku kurikoresha. Miliyoni z’abaturage baracyabayeho nabi kubera ko ihuzanzira rya internet ritabageraho cyangwa kubera ko hari izindi mbogamizi zikibazitiye.”

Imibare igaragaza ko uburyo bwa gakondo bwo gushora imari budahagije mu guharanira kugera no ku baturage b’amikoro make, ashimangira ko nko muri Afurika ifite urubyiruko rwinshi rufite impano rukeneye guhabwa ubushobozi n’amahirwe yo gukoresha ubuhanga bwabo mu guhanga ibishya.

Gusa yahamije ko ku mugabane w’Afurika hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ishoramari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, agasaba ko ubwo bwiyongere bwanagaragara no mu gukora ubutumwa bugenewe Abanyafurika, kongera ubumenyi no kuziba ibyuho by’uburinganire mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Yavuze ko kandi ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) rikwiriye gukurikiranwa by’umwihariko kugira ngo hirindwe ingorane zishobora kuzanwa n’inyungu zitagira akagero ritanga.

Yavuze ko kuziba ibyuho bihari bizasaba guhanga ibishya mu rwego rwa politiki no mu rw’imari, ashimangira ko hakenewe ishoramari mu bishya bishobora kujyana n’impinduka.

Yibukije ko imyaka itanu isigaye ngo heswe imihigo y’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ari mike cyane ariko bidakuraho ko hakenewe kunoza ingamba za Politiki zituma intego igerwaho kuko ikoranabuhanga ari igikoresho rusange.

Ati: “Icyo twakwibandaho mu gihe cy’impinduka z’uyu murimo, gikwiye kuba icyo kwihutisha no gusoza ibyo twatangiye.”

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwungukiye byinshi mu bufatanye na ITU, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Umuryango Smart Africa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’abandi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 6, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE