Perezida Kagame na Moussa Faki baganiriye ku bibazo by’Akarere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC) Moussa Faki Mahamat, waje mu Rwanda akubutse mu Burundi aho yambutse umupaka mu modoka.
Ibiganiro abo bayobozi bagiranye byibanze ku bibazo by’Akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ibyo ku mugabane w’Afurika.
Kimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye Akarere ni icy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kigira ingaruka zikomeye ku bihugu by’Akarere cyane cyane u Rwanda, u Burundi na Uganda.
Ku Rwanda by’umwihariko ni umutwaro uremereye kuko umutwe w’iterabwoba wa FDLR waruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ugikorera mu mashyamba ya RDC mu myaka irenga 25 ishize aho udahwema no kugerageza guhungabanya umutekano warwo.
Ku wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe ni bwo Moussa Faki yatangiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Burundi aho yahise akomereza mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Nemba.
Mu Burundi na ho yakomoje ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, aho yibukije Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye uruhare rukomeye kandi rwihariye afite mu gushaka igisubizo kirambye nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uri ku ntebe.
Yanashimiye kandi umuhate w’Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo RDC, Somalia, Santarafurika n’ahandi.
Yavuze ko ibibazo by’umutekano muke mu bihugu byose bikwiye gukemurwa gusa binyuze mu biganiro bya Politiki.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi Albert Shingiro, yavuze ko urwo ruzinduko rwa Moussa Faki Mahamat ruje nyuma y’aho u Burundi buherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa gatatu wa AU bukaba n’indashyikirwa mu kwimakaza iterambere ry’urubyiruko, amahoro n’umutekano bukaba bunayoboye EAC.
Moussa Faki amaze kwakirwa na Perezida Kagame uyu munsi, yagaragaje ko yanyuzwe n’uko yakiriwe yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Uyu munsi nakiriwe na Perezida Paul Kagame i Kigali, tugirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’Akarere n’ibyo ku rwego rw’Umugabane.”
