Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye intwari z’u Rwanda

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye intwari z’u Rwanda

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta ndetse n’iz’umutekano, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abahagarariye imiryango y’intwari ziruhukiye ku Gicumbi cy’Intwari.

Ni ku nshuro ya 31 hizihijwe umunsi w’intwari. Uyu mwaka ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti’ Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingI z’iterambere’.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Izunamiwe uyu munsi ziri mu byiciro bibiri, icy’Imanzi n’icy’Imena.

Icyiciro cy’Imanzi kirimo Umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira u Rwanda ndetse n’abazarugwaho, ari nacyo kibarizwamo Maj Gen Fred Gisa Rwigema.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi mu 1997.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda bari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14