Perezida Kagame na Lourenço mu gushakira RDC ibisubizo birambye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço bitanga umusaruro, aho bashimangiye ko hakenewe igisubozo kirambye kandi gikwiriye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu bombi bibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC inyeshyamba za M23 zigaruriye imijyi inyuranye by’umwihariko uwa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yavuze ko we na Lourenço biyemeje gukorana n’abandi ku Mugabane mu gushaka igisubizo, ari na ko baharanira kurushaho gukomeza umubano n’ubufatanye.
Perezida Kagame yagize ati: “Twagiranye ikiganiro kizima, ndetse twagarutse no ku kuba hakenewe ibisubizo by’igihe kirekire kandi biramba ku bibazo biri muri RDC. Nanone kandi twashimangiye ukwiyemeza dushyira mu gukorana n’abandi bo ku mugabane mu gushaka igisubizo ari na ko turushaho kwimakaza ubufatanye mu iterambere.”
Perezida Lourenço ni umuhuza mu biganiro by’amahoro bya Luanda, gahunda ishyigikiwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu guharanira kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cy’abaturanyi kirushinja gufasha inyeshyamba za M23 kandi ari cyo cyeruye ko gikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
U Rwanda ruvuga ko imikoranire ya Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibangamiye umutekano n’u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari, cyane ko uwo mutwe wafatiwe ibihano mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye.
Guverinoma y’u Rwanda kandi itewe inkeke n’uburyo Leta ya RDC yashyize hanze umugambi wo gufasha abanzi b’u Rwanda kurutera no gukora impinduka mu buyobozi, bikozwe mu buryo bwa gisirikare.
Ibiganiro by’amahoro bya Luanda byajemo kidobya mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, ubwo Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yangaga kwemeza amasezerano yari gufasha kugera ku biganiro by’amahoro n’inyeshaymba za M23.
Guhera icyo gihe imirwano yafashe indi ntera, izo nyeshyamba z’Abanyekongo baharanira uburenganzira bambuwe ku Gihugu zigaruriye imijyi n’uduce dutandukanye mvere yo kwinjira mu Mujyi wa Gooma utuwe n’abatuage barenga miliyoni ebyiri.
Imirwano yabaye muri iki cyumweru yakanguriye abayobozi bakomeye ku Isi n’Imiryango Mpuzamahanga kuvuga ku gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byo mu Karere, by’umwihariko ku kibazo cya M23 n’Abanyekongo baciriwe ishyanga barwanira.
Leta zinyuranye n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gusaba ko Amasezerano ya Luanda yagaruka, aho Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bo basabye Perezida Tshisekedi kuvugana n’inyeshyamba za M23 yirahiriye ko adashobora kugabira na zo.
Perezida Tshisekedi utaritabiriye iyo nama ari we yarebaga kurusha abandi, yahamije ko adashobora kuganira n’inyeshyamba za M23 uko byagenda kose kuko azita umutwe w’iterabwoba.
Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe guhangana n’umuzi w’ibibazo, ariko Leta ya Tshisekedi igafata mu biganza inshingano kandi ikagaragaza ubushake bwa Politiki mu rugendo rwo gushaka ibisubizo birambye.
Yavuze ko atumva impamvu Tshisekedi akomeza kwibwira ko azakemura ibibazo bifite aho bihurira n’uburenganzira bw’abaturage mu buryo bwa gisirikare.
Yagarutse kandi ku buryo Perezida Tshisekedi yabeshye abayobozi bo mu Karere bigatuma imbaraga zashyirwaga mu gushaka igisubizo kirambye zisubira inyuma.
Yashimangiye ko ikibazo kidashobora gukemuka mu gihe abayobozi bashaka kwiyererutsa kuri ba nyiracyo mu nyungu za Politiki cyangwa iz’ubukungu, bakirengagiza inyungu z’abaturage ari na bo bakorera.