Perezida Kagame na Lappartient mu kugeza Tour du Rwanda ku rwego rw’Isi

Perezida Kagame na Lappartient mu kugeza Tour du Rwanda ku rwego rw’Isi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, David Lappartient, byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikagera ku rwego rwa mbere rw’Isi ‘World Tour’.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo aba bayobozi bombi batangije isiganwa mpuzamahanga rya ‘Tour du Rwanda 2025’.

Nyuma yo gutangiza agace kabanza karyo (Prologue), Perezida Kagame na Lappartient baganiriye ku iterambere ry’iri Siganwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko baganiriye ku ifungurwa ry’ikigo cyo guteza imbere umukino w’amagare cyashyizwe mu Rwanda kizafasha mu kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda, abo ku Mugabane wa Afurika n’ahandi.

Kuri iki Cyumweru, i Kigali ni bwo iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro aho kizaba gifite amashami mu Turere dutatu harimo aka Bugesera, Rwamagana n’aka Musanze.

Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikaba mu marushanwa ari ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi no ku rwego rwa mbere rwa ‘World Tour’.

World Tour ni urwego rw’amarushanwa ahatse andi mu mukino w’amagare, kuko yitabirwa n’amakipe akomeye ndetse n’abakinnyi bakomeye.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025 kegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development nyuma yo gukoresha iminota itatu n’amasegonda 48.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42