Perezida Kagame mu ruzinduko rw’umunsi muri Mozambique

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasesekaye i Maputo muri Mozambique, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Akigera i Maputo mu Murwa Mukuru w’icyo Gihugu, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi bagirana ibiganiro mu muhezo byakurikiwe n’inama yagutse yahuje intumwa zamuherekeje na bagenzi babo babakiriye.

Mozambique ni kimwe mu bihugu by’Afurika y’Amajyepfo bikomeje kwishimira umubano mwiza bifitanye n’u Rwanda rwayoherereje ingabo n’abapolisi bageze kure bahashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda rwagiye gutanga ubufasha mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga 2021, mu gihe imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye igice kinini cy’iyo ntara ikubye u Rwanda inshuro eshatu kandi ikungahaye ku mutungo kamere utandukanye.

Uru ruzinduko ruje rukurikira nanone amasezerano ibihugu byasinye mu cyumweru gishize ajyanye no gukuriraho viza abaturage bafite pasiporo zemewe mu bihugu byombi, hagamijwe kurushaho koroshya urujya n’uruza rw’abantu.

Perezida Kagame ageze muri Mozambique, mu gihe mu mpera z’uku kwezi Umukuru w’Igihugu yitezwe mu Gihugu cya Zimbabwe aho yitezwe gutaha umushinga wa miliyari 856 z’amafaranga y’u Rwanda bivugwa ko ari we wawushakiye abashoramari mu rwego rwo gufasha icyo gihugu muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu byaro.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE