Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi 4 muri Kazakhstan

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Astana mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine rugamije kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Perezida wa Kazakhstan Kassym-Jomart Kemeluly Tokayev mu Ngoro ya Perezida ya Akorda, bizakurikirwa n’ibiganiro by’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi.
Nanone kandi, Abakuru b’Ibihugu bombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru kizagaruka ku butwererane bw’u Rwanda na Kazakhstan n’ingamba zo kurushaho kubwagura.
Muri Astana, Perezida Kagame yitezweho kuzasura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure muri Kazakhstan, nyuma yaho ageze ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana (Astana International Forum), yateguwe na Guverinoma ya Kazakhstan.
Iyo nama igamije gutanga urubuga mpuzamahanga rw’ibiganiro bikorwa hagati y’abayobozi ba za Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yabanje muri icyo gihugu, aho yahuye na Minsitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kazakhstan, Murat Nurtleu.
Abo bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zotandukanye zijyanye n’ubutwererane bw’u Rwanda na Kazakhstan muri Politiki, ubukungu, umuco n’ibikorwa by’ubutabazi.
Minisitiri Nartleu yavuze ko babona u Rwanda nk’Igihugu kibereye kuba umufatanyabikorwa mwiza muri Afurika.
Ati: “Mfite icyizere ko imbaraga zihuriwehi zifasha uru ruzinduko gutanga umusaruro mwiza kandi rukaba umusingi w’ipaji nshya mu mubano w’u Rwanda na Kazakhstan.”
Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we bagarutse by’umwihariko ku bitwererane mu nzego z’ingenzi ari zo ubucuruzi, ibyo gutwara ibicuruzwa, urwego rwa gisirikare n’umutekano ndetse n’ikiranabuhanga.
Impande zombi zemeranyinwe ko ziteguye gukomeza kunoza inzira z’imikoranire zinyuze mu mategeko no kongerera imbaraga ibikorwa kugendererana guhoraho mu nzego zitandukanye.
Guverinoma ya Kazakhstan yasabye ko hatangizwa ibiganiro bihuriweho bihuza abashoramari, mu kubashishikariza gukorana bya hafi ndetse bikanimakaza imikoranire y’ingaga z’ubucuruzi.
Impande zombi zanaganiriye ku butwererane bushingiye ku iterambere ibihugu byombi bigezeho mu rwego rw’ikoranabuhanga by’umwihariko irikoreshwa mu nzego za Leta.
Ikindi nanone baganiriyeho n’ibinazo byo ku rwego mpuzamahanga ni ku Karere, bemeranya guhozaho mu biganiro bihuza za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga.











