Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Congo Brazzaville

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, guhera ku wa Mbere taliki ya 11 Mata 2022 yitezwe mu runzinduko rw’iminsi itatu (amasaha 72) muri Repubulika ya Congo Brazzaville biteganyijwe ko ruzarangira ku ya 13 Mata.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’guesso, Perezida Kagame azaba yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we.
Urwo ruzinduko bivugwa ko rushingiye ahanini ku mubano n’ubushuti bugaragara hagati y’u Rwanda na Congo-Brazzaville, by’umwihariko hagati y’abayobozi ba byo.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Sassou N’guesso, akazageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, ndetse hakazasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Congo mu nzego zinyuranye.
Perezida Kagame binateganyijwe ko azanagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bizabera mu Mujyi wa Oyo.
Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri Congo Brazzaville muri Nzeri 2019 igihe yari yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bitandukanye igamije kwigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane w’Afurika (Invest in Africa Forum-IAF).
Uruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu yarukoze mu mwaka wa 2004, ndetse na nyuma yaho yakomeje kugenderera icyo Gihugu.
Muri gashyatare 2013, Perezida Kagame yagarutse ku gaciro ko kugenderera iki gihugu kiri mu bihugu by’Afurika yo hagati bisobanuye kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu n’abakuru babyo, ati: “Nsanganywe umubano mwiza n’umuvandimwe wanjye Sassou Nguesso, kandi u Rwanda na rwo rufitanye umubano mwiza na Congo.”
U Rwanda na Congo-Brazzaville bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu kirere. Uretse kuba byarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 nk’uko byagenze no ku zindi ngendo, indege ya RwandAir kuri ubu ikora ingendo ziyihuza na Brazzaville ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.