Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Werurwe, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bya Dipolomasi. 

Perezida Kagame n’itsinda rimuherekeje bakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Hamad n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Potocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ibrahim bin Yousif Fakhro ari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara Kainamura.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani byibanda ku mubano ukomeje gutera imbere mu nzego zinyuranye. 

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame aherutse kugirira muri icyo gihugu taliki ya 14 Gashyantare 2022, aho na bwo yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim Bin Hamad.

Leta y’u Rwanda n’iya Qatar bikomeje kurebera hamwe uburyo bwo kwagura amahirwe y’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, nka rumwe mu nzego zigize ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.

Mu mpera za Mutarama 2022, Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Qatar akaba n’Umunyabanga wa Leta ushinzwe Ingabo Dr. Khalid bin Mohammad Al Attiyah, yakiriye Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj. Gen. Albert Murasira, bagirana ibiganiro byibanze ku gusuzuma inzego z’ubufatanye ibihugu byombi bifitemo inyungu mu bya gisirikare n’umutekano n’uburyo zashyigikirwa. 

Uretse umubano mu bya gisirikare, u Rwanda na Qatar bisangiye indangagaciro zirimo iyo guharanira kwigira no kureba kure, ari na yo mpamvu umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.

Umubano hagati y’u Rwanda na Qatar si uwa none nubwo wiyongereyemo ikibatsi kuva mu mwaka wa 2018, ari na bwo watangiye kugaragaza ibimenyetso byo gushinga imizi kurushaho.

Washimangiwe n’ingendo z’Abakuru b’Ibihugu byombi, aho mu myaka 2 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha inshuro 2 ndetse n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we akaba yarasuye u Rwanda inshuro 2 mu mwaka wa 2019.

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Qatar mu Ugushyingo 2018 rwaharuye inzira y’imishinga ikomeye kuko icyo gihe hasinywe amasezerano atatu hagati y’ibihugu byombi, agamije kurushaho kuzamura umubano n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu.

Arimo amasezerano mu bijyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Emir wa Qatar nawe yaje mu Rwanda bwa mbere muri Mata 2019,  Perezida Kagame amutembereza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu gihe cy’imvura aho basuye ibyiza nyaburanga bitwikiriye imitaka.

Yahagarutse taliki 09 Ukuboza 2019 ubwo habaga umuhango wo gutanga ibihembo ku ndashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa (the International Anti-Corruption Excellence Awards).

Kugeza ubu, u Rwanda n’Afurika y’Epfo ni byo bihugu byo ku mugabane w’Afurika aho Qatar yakuriyeho Visa abaturage babyo, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE