Perezida Kagame ari i Dubai mu nama ya COP28 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho yitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’Ibihe (COP28) izwi nk’inama y’abanyamuryango.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje  ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame  yitabiriye ibirori byabereyemo Gahunda y’Amasoko Arambye yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) byateguwe n’umwami Charles III w’u Bwongereza afatanyije na Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Abarabu Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan.

Sustainable Markets Initiative ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2020 itangijwe n’Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales, ihuriza hamwe ibigo mpuzamahanga by’abikorera, inganda ndetse n’ibigo by’imari na za Guverinoma mu rwego rwo guhanga uburyo bw’imikorere butangiza ibidukikije mu rwego rwo guharanira ejo hazaza heza h’umubumbe w’Isi.

Inama ya COP28, ni iya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe. Yatangiye kuri uyu wa 30 Ugushyingo, ikazasozwa tariki 12 Ukuboza 2023 i Dubai muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, UAE.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE