Perezida Kagame mu gusoza Itorero rya ba Rushingwangerero 2,000

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Werurwe, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo gusoza Itorero rya ba Rushingwangerero 2,000, ari bo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ni itorero ryateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuva ku wa 19 Gashyantare kugeza ku ya 25 Werurwe 2023.

Perezida Kagame yibukije ba Rushingwangerero ko amahugurwa bahawe agamije kubafasha kunoza akazi bakora baca ubuzererezi, gukemura ikibazo cy’abana bagwingiye, abasaba kumvikana n’abandi bayobozi kugira ngo ibibazo bihari bishakirwe umuti urambye.

Itorero rya ba Rushingwangerero ryaherukaga muri Kamena 2015, aho ryasorejwe mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro.

MINALOC ivuga ko Gusoza iri Torero ku rwego rw’Igihugu bigamije kongerera ba Rushingwangerero ubumenyi butuma babasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bimakaza ubunyangamugayo n’indangagaciro mbonezamurimo.

Iki gikorwa na none ngo kigamije gufasha ba Rushingwangerero kunoza imitangire ya serivisi, kubasobanurira inshingano zabo no kubasaba kurangwa n’umurava mu byo bakora byose.

Uyu muhango wahujwe na gahunda ikorwa mu byiciro yo guhura na Perezida imenyerewe nka  “Meet the President”, aho Perezida Kagame agirana ibiganiro n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

Itorero rya ba Rushingwangerero ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza Itorero ku rwego rw’Akagari, ryatangiwemo amasomo n’amahugurwa atandukanye byose biganisha ku kubaka Umuryango Nyarwanda.

Mu ngingo zaganiriweho harimo izijyanye no gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo, inda ziterwa abangavu, kurwanya ruswa n’igisa na yo mu nzego z’ibanze, ubumwe, ubwiyunge, guharanira kwigira, gahunda z’iterambere, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE