Perezida Daniel Chapo yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Perezida Daniel ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 rusozwa kuri uyu 28 Kanama, rugamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Muri uru rwibutso yasobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukuri kw’ibyabaye, ingaruka n’urugendo rw’u Rwanda mu kongera kwiyubaka.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi yagize ati: “Aha hantu ko kuzirikana no kwibuka ubabaye cyane Twunamye mu cyubahiro cyinshi imbere y’akababaro mwanyuzemo.”

Yakomeje agira ati: “Amateka yanyu ni isomo rikomeye ritwibutsa ibibi by’irondaruhu n’urwango, ariko kandi, ni urumuri rutanga icyizere, ikimenyetso cy’ubudakemwa bw’ubutwari n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko amahoro u Rwanda rufite uyu munsi ari igisubizo gikomeye kurusha ibindi, kandi ko bikwiye kubera isomo rikomeye Afurika n’Isi yose.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusi rwa Kigali rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250.

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida Chapo n’abamuherekeje basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda kuva kera
  • Imvaho Nshya
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE