Paul Kagame n’Umuryango we batoye

Paul Kagame n’Umuryango we batoye

Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yatoye mu matora ahatanyemo kongera kuyobora u Rwanda n’ay’Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.

Perezida Paul Kagame, yari aherekejwe na Madamu we Jeannette Kagame bakaba batoreye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ku Ishuri rya SOS Kinyinya, riherereye mu Kagari ka Gacuriro.

Paul Kagame akigera kuri iyo site y’itora yasuhuje abaturage bari bategereje gutora maze yinjira mu cyumba cy’itora atanga ibyangombwa bisabwa hanyuma ahabwa n’impapuro z’itora ajya mu bwihugiko aratora. Ni ko byagenze no kuri Madamu Jeannette Kagame wari umuherekeje.

Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza w’Ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu ma saa yine.

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi yagaragarije mu bikorwa byo kwiyamamaza ko yizeye gutsinda aya matora.

Yabishingiye ku bwitabire, bw’abamushyigikiye kuri site zitandukanye, bwari hejuru.
Dr Habineza na we, nk’uko yari yabivuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa 15 Nyakanga yashimangiye ko afite amahirwe 55% yo kwegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mpayimana watoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye itangazamakuru ko na we yizeye intsinzi, ateguza abamushyigikiye ko bamwenyura ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iza kuba itangaza iby’ibanze byavuye mu matora.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42