Rev. Past. Dr Rutayisire yibukije urubyiruko kugira intego y’icyo babereyeho

Rev. Past Dr Antoine Rutayisire, yahishuriye urubyiruko icyabafasha guhangana n’ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku ndwara y’agahinda gakabije kuko abenshi mu rubyiruko bakunze kwibasirwa n’iyo ndwara.
Asanzwe azwiho kuba inshuti y’urubyiruko bitewe n’uko mu biganiro bye akunze kwibanda cyane ku nama zabafasha, kubera ko ari ikigero gikunze guhura n’ibigoye byinshi, bakisanga bakeneye inama z’ababaruta kugira ngo bashobore guhangana nabyo.
Ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-z Comedy cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 29 Gicurasi 2025, Rev. Past Dr Rutayisire yabajijwe ibituma urubyiruko runyura mu bigoye hakabamo abananirwa kwihangana bagahitamo kwiyahura.
Mu gusubiza uyu mushumba yagize ati: “Hari umwana umwe wagerageje kwiyahura, hanyuma tuganiriye ndamubaza nti ese hari umuntu wari wakubaza ngo ubereyeho iki? Arambwira ati oya, nti, nagerageje kukuvura ntawe urakubaza icyo ubereyeho, ndamubwira nti umunsi uzamenya icyo ubereyeho, ubuzima buzoroha. Wowe uri hano ukwiye kumenya icyo ubereyeho.”
Yagerageje kubaza abitabiriye icyo gitaramo icyo babereyeho, umwe mu rubyiruko yamusubije ko abereyeho kwishima. Agendeye kuri icyo gisubizo Dr Rutayisire amusubiza ko iyo atari intego y’ubuzima.
Ati: “Kwishima? Iyo si intego y’ubuzima, ibyo ni bito cyane kuko urara useka uyu mugoroba ejo mu gitondo nta munyarwenya uzaba uhari wo kugusetsa, shaka intego nini yagutera imbaraga zo kubaho.”
Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO), igaragaza ko abagera kuri milliyoni 280 ku Isi barwaye indwara y’agahinda gakabije, kandi hatagize igikorwa, mu 2030 izaba iri imbere mu zizahitana benshi ku Isi.
Buri mwaka abarenga 800 000, bari mu kigero cy’imyaka 15-29, bapfa bazize kwiyahura kubera agahinda gakabije.

