Pasiporo zatanzwe mbere ya Kamena 2019 zacyuye igihe

Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka bwatangaje ko pasiporo zatanzwe mbere y’ tariki ya 27 Kamena 2019 zacyuye igihe, zikaba zitazongera kwemerwa nk’ibyangombwa by’inzira byemewe kuva uyu munsi ku wa 28 Kamena 2022.
Itangazo ryatanzwe n’ubu buyobozi rivuga ko Abanyarwanda bose bifuza gukora ingendo mu mahanga basabwa kuba bafite pasiporo nshya z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga (e-Passport).
Rikomeza rivuga ko Abanyarwanda bava mu mahanga bagaruka mu Rwanda bakaba basanganywe pasiporo zicyuye igihe ariko zikaba zitarata agaciro bemerewe kuzikoresha bataha bagarutse mu Gihugu.
Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka burashishikariza Abanyarwanda gusaba pasiporo nshya z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rw’Irembo.
Kamali John says:
Kamena 29, 2022 at 8:35 amIyo passport nshya igura angahe?
Habumugisha Jean de Dieu says:
Kamena 29, 2022 at 8:20 pmMwiriwe neza bayobozi bacu dukunda cyane nabazago ese umuntu urihanze yigihugu ufite iriya passport yarangije igihe ese byakundako ashakira indi kurambasadeye mugihugu runaka arino?
Nonese bwo byakundako umuntu yabasha gutaha akoresheje iyo passport yarangije igihe?
Mwansobanurira murakoze.