Pascal Nyamulinda yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Indangamuntu muri Benin

Inama y’Abaminisitiri bagize Guverinoma ya Benin yateranye ku wa Gatatu taliki ya 22 Gashyantare, yagize Pascal Nyamulinda Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu cyashyizweho n’Itegeko n°2018- 206 ryo ku wa 6 Kamena 2018 rigena inshingano n’imikorere y’icyo kigo gishinzwe kugenzura indangamimerere ry’abantu (ANIP).
Iyo nama yayobowe na Perezida wa Benin Patrice Talon, Nyamulinda akaba yasimbuye Cyrille Gougbédji wakoraga nk’Umuyobozi w’inzibacyuho akaba n’Umubitsi wa ANIP.
Ibitangazamakuru byo muri Benin byamugaragaje nk’uwitezweho impinduka zikomeye, kuko yayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irandamuntu mu Rwanda (NIDA) imyaka myinshi ari na ho cyagiye kigaragamo impinduka nziza nyinshi u Rwanda rwishimira mu birebana n’indangamimerere kuri ubu rigenda rihuzwa n’irindi koranabuhanga mu koroshya serivisi zinyuranye.
Ikigo ANIP gifite inshingano zo kwegeranya imyirondoro n’amakuru y’indangamimerere by’abaturage bose ba Repubulika ya Bénin, ndetse ibikorwa byacyo bikaba bikurikiranwa na Perezida wa Repubulika Patrice Talon.
Izindi nshingano za ANIP harimo gushyira mu nyandiko zifatika no mu ikoranabuhanga iyo myirondoro yakusanyijwe, kandi amakuru yabo akaba arinzwe neza. Ibyo ngo bizatuma byoroha kumenya neza abaturage batuye ku butaka bwa Bénin.
Nyamulinda yitezweho guhuza ibikorwa by’icyo kigo, kugenzura ingengo y’imari gikoresha, kugishakira abakozi no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, gukurikirana itegurwa ry’igenamigambi n’ikoreshwa ry’umutungo w’ikigo, kugihagararira no kugiserukira mu baturage, mu butabera n’ahandi, no guharanira ko ibyo gikora bikorwa kinyamwuga kandi hagaragaramo ubunyangamugayo.
Pascal Nyamulinda yakoze imirimo itadukanye mu Rwanda, aho ku wa 17 Gashyantare 2017 yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Monique Mukaruliza, wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Lusaka muri Zambia.
Muri Mata 2018 ni bwo Nyamulinda yaje kwegura ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali ku mpamvu ze bwite.
Mbere yo kuyobora Umujyi wa Kigali, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kuva muri 2007 kicyitwa Umushinga w’Indangamuntu, kugeza ku wa 3 Gashyantare 2017.